Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye album ya Bruce Melodie nyuma yuko igiye hanze, avuga ko ari imwe mu nziza z’umwaka.
Colorful Generation, ni izina rya Album ya Bruce Melodie aherutse kumvisha abakunzi ba muzika mu gitaramo cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, wahise anayigura, aho yishyuye Miliyoni 1 Frw.
Iyi album yamaze kujya hanze, aho ubu iri ku rubuga rwumvirwaho indirimbo rwa Spotify, ndetse aba mbere bakaba bamaze kumva indirimbo z’uyu muhanzi Nyarwanda.
Mu butumwa bushimira uyu muhanzi yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, nyuma y’amasaha macye iyi album isohotse, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye abantu ko uretse kuba iyi album iri kuri Spotify, iri no ku zindi mbuga za muzika, ati “ntagushidikanya ni imwe muri album nziza z’umwaka.”
Yakomeje agira ati “Indirimbo nyinshi ziyiriho nka Rosa, Maya, Nzaguha Umugisha, Nari Nzi Ko Uzagaruka, Kuki na Sinya, zo zizakomeza gukundwa mu myaka myinshi izaza.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ni umwe mu banyapolitiki bamaze iminsi bagaragaza ko bashyigikiye muzika nyarwanda, aho mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu, yitabiriye ibitaramo bigera kuri bine mu gihe cy’ibyumweru bine, birimo icya The Ben cyabaye ku Bunani tariki 01 Mutarama 2025 na we yamurikiyemo album ye.
RADIOTV10