Abagabo batatu bakekwaho kwiba ibyuma byubatse umuhanda wa kaburimbo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, bafashwe na Polisi y’u Rwanda, nyuma yuko abashinwa bubaka uyu muhanda bari bamaze iminsi bataka ubujura bakorerwa.
Abafashwe ni Hakuzimana Jean Baptiste w’Imyaka 33, Mundanikure Frodouard w’Imyaka 40, na Tuyishimire Patrick w’Imyaka 18, aho aba bose bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.
Aba bagabo bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, aho bibaga ibyuma byubakishwa umuhanda mushya wa kaburimbo, aho aba bantu bafatiwe mu Kagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange.
Abaturage bari bazi imigambi y’aba bagabo, bavuze ko bahengeraga ijoro riguye, ubundi bakajya kwiba ibi byuma bya kompanyi y’Abashinwa, ubwo babaga batashye.
Umwe mu baturage wahoraga yumva abashinwa bubaka uyu muhanda bataka, “Abashinwa bo muri Kampani yitwa Stecol Cooperation bahoraga bataka.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje amakuru y’ifatwa ry’aba bagabo, avuga ko bafashwe ku bw’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Turashimira abaturage batanze ayo makuru turabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gutanga amakuru bituma dukumira ibyaha bitaraba.”
RADIOTV10