Abakobwa babiri bafite ubumuga bw’ingingo bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari mu rubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) bavuga ko babitangiye bacibwa intege n’abantu bababwiraga ko ntacyo babasha gukora mu bikorwa uru rubyiruko rukora, ariko ubu barabibashimira, nabo bakishimira ko byatumye bisanga mu bandi bikanabahindurira ubuzima.
Dusenge Melida na Nyirahategekimana Primitiva, bombi bafite ubumuga bw’ingingo bubasaba kwifashisha inyunganirangingo, aho umwe agendera mu kagare, na ho undi akifashisha imbago.
Bavuga ko nubwo bafite ubumuga biyumvisemo ko bagomba gufatanya na bagenzi babo badafite ubumuga mu mirimo itandukanye urubyiruko rw’abakorera bushake rukora batitaye ku babacaga intege bababwira ko ntabyo bazashobora.
Dusenge Melida agira ati “Ngitangira nyine abantu baravugaga ngo ‘ubu se uyu we azabishobora?’ bakongera bati ‘ubu se uzabasha kugenda?’ Ariko nkababwira ko nubwo mfite ubumuga ariko nshoboye.”
Nyirahategekimana na we ati “Mu nshuti zanjye harimo benshi banciye intege ngo ibintu ndimo gushaka kujyamo ntabwo nzabishobora.”
Bavuga ko kujya mu bandi byahinduye imibereho yabo n’uburyo biyumvaga mbere, kuko byatumye badakomeza guheranwa n’ubumuga ndetse umwe muri bo akaba yarabonye akazi kamuhemba amafaranga buri kwezi nyamara yaragatangiye ari umukorerabushake.
Nyirahategekimana ati “Kuba ndi umu youth biramfasha cyane mu buryo bwo kutigunga kuko mba ndi muri bagenzi banjye tudahuje ibibazo.”
Kugeza ubu Dusenge Melida afite akazi ku ivuriro ry’ibanze rya Pera aho yatangiye ari umukorerabushake nabwo, ariko nyuma agahabwa akazi kamuhemba amafaranga ya buri kwezi amufasha mu mibereho
Ati “Ubu mbona isabune n’amavuta yo kwisiga bitangoye nkabona imyambaro n’ibyo kurya.”
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rusizi, Bampire Gervais avuga ko aba bombi kuba bafite ubumuga bitababuza gufatanya n’abandi kuko mu mbaraga nke hari ibindi bakora neza kurusha n’abadafite ubumuga.
Agira ati “Babikora babikunze, muri covid-19 twari kumwe buriya mu mbaraga nke z’umubiri hari ibindi bikorwa bakora kandi neza, urabona nko mu muganda hakorerwamo ibikorwa byinshi, ashobora kutikorera itafari ariko afite ikindi yakora nko kwegereza amazi yo kunywa abari mu muganda no kwandika abitabiriye umuganda (database) kandi babikora neza.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Iburengerazuba, Leandre Mugiraneza ashima umuhate w’uru rubyiruko, akavuga ko bigaragaza ko amahugurwa abafite ubumuga bahabwa muri rusange agamije kubereka ko kubugira bitabambura ubundi bushobozi atangiye gutanga umusaruro
Ati “Biba ari byiza cyane kuko byereka abandi bose muri rusange ko abafite ubumuga na bo hari icyo bamarira Igihugu, iyo rero hagize ufite ubumuga wiyumvisemo ubushake n’ubushobozi twumva ubutumwa duhabwa mu matsinda yacu bwaratanze umusaruro.”
Mu Karere ka Rusizi habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rugera ku 52 416, muri bo 5007 ni abo mu Murenge wa Bugarama ari na ho aba babarizwa.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10