Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Ndatemwa ryo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bararira ayo kwarika kubera kubura abakiliya, biterwa no kuba isoko rya Kiramuruzi begeranye rirema ku munsi ubanziriza uw’iryabo, ku buryo nta baza kubagurira.
Isoko rya Kiramuruzi rirema ku wa Gatandatu no ku wa Mbere, mu gihe iryo mu Ndatemwa rirema ku wa Kabiri, ariko abaricururizamo, bavuga ko bari gukorera mu bihombo gusa, kuko abakabaguriye, baba bahashye mu rya Kiramuruzi.
Umwe ati “Ubundi bari bakuyeho Kiramuruzi ku wa Kabiri kugira ngo iri rireme ariko nta mbaraga rifite ntirijya rirema ryarananiranye.”
Undi witwa Beninka Emeritha avuga ko muri aka gace hari amasoko arema ku minsi yegeranye, ku buryo hari abacuruzi babihomberamo byumwihariko aba bacururiza mu rya Ndatemwa.
Ati “Rwagitima rirarema ku wa Gatatu, riba ryaremye hariya Kiramuruzi, ubwo rero abantu bavuye muri ayo masoko baba bahaze bakaba bishakira kwigira Rwagitima hano rikarema nabi.”
Aba bacuruzi basaba ko isoko ryo ku wa mbere rya Kiramuruzi ryakurwaho, bakabasigira iryo ku wa Gatandatu, kuko byatuma iri ryabo rya Ndatemwa ribona abaza kurihahiramo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard agira inama aba bacuruzi kujya bacuruza ibikenewe muri aka gace.
Yagize ati “Icyiza ni ku muhanda kuri kaburimbo ku buryo bashobora gutagetinga abajya za Kigali n’ahandi ku buryo ryakwaguka. Guhindura umunsi ntabwo ari cyo gisubizo, igisubizo mbona ni ukwegera abahacururiza kugira ngo bumve ko nibo bagomba gukurura abakiriya.”
Uyu Muyobozi avuga ko ubuyobozi buzaganiriza aba bacururiza mu Isoko rya Ndatemwa, bukabagira inama yo gutekereza ibihingwa bihaboneka kugira ngo bibe umwihariko waho uzajya utuma abaturage barirema ku bwinshi.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10