Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ntibikiri ibanga undi muhanzi uzwi mu Rwanda agiye kujya yumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ntibikiri ibanga undi muhanzi uzwi mu Rwanda agiye kujya yumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP, ubu uririmba ku giti cye, yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, aho agiye kujya yumvikana kuri radiyo imwe mu Rwanda itambutsa ibiganiro by’imyidagaduro.

Kizito Pascal wamamaye nka Passy wari uherutse gutsinda ikizamini cy’akazi ko gukora kuri Radio ya Magic FM isanzwe ari kimwe mu bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yatangiye akazi.

Uyu muhanzi biteganyijwe ko atangira akazi k’umwuga w’itangazamakuru muri iki cyumweru, aho azajya akora ikiganiro kizwi nka ‘Magic on Point’ azajya akorana na Ingabire Yvonne usanzwe ari umunyamakuru w’iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025 mu kiganiro gisanzwe gitambuka kuri iyi Radiyo ya Magic FM, kizwi nka Magic Morning, Passy ndetse n’abandi banyamakuru bashya b’iyi radio, bari batumiwemo, aho uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba aje mu mwuga w’Itangazamakuru.

Uyu muhanzi wamaze no kuba Umunyamakuru, wagarutse kuri bimwe mu bizaba bigize ikiganiro azajya akorana na Yvonne, yavuze ko bazajya bahugura abantu ku ngingo zinyuranye, nk’uburyo bwo gutegura amafunguro.

Passy agarutse mu mwuga w’Itangazamakuru yanaminujemo muri kaminuza, nyuma yuko yigeze gukorera igitangazamakuru cya Radio&TV 1, ariko atatinzeho.

Amanota y’ibizamini by’akazi yari aherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagaragazaga ko Kizito Pascal AKA Passy yagize amanota 79% ku mwanya wa Producer na Presenter.

Passy abaye undi muhanzi winjiye mu mwuga w’itangazamakuru, asanzemo abandi nka we, barimo umunyamakuru Uncle Austin, Yago Pon Dat, ndetse na Andy Bumuntu we uherutse gutandukana n’igitangazamakuru yari amazeho imyaka ibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 2 =

Previous Post

Umuhanzi Safi bwa mbere yavuze birambuye ku cyatumye we na Judith biyemeza gutandukana

Next Post

Ishusho y’uko byifashe mu mirwano hagati ya M23 na FARDC

Related Posts

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

IZIHERUKA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding
MU RWANDA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Ishusho y’uko byifashe mu mirwano hagati ya M23 na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.