Umuhanzi Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP, ubu uririmba ku giti cye, yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, aho agiye kujya yumvikana kuri radiyo imwe mu Rwanda itambutsa ibiganiro by’imyidagaduro.
Kizito Pascal wamamaye nka Passy wari uherutse gutsinda ikizamini cy’akazi ko gukora kuri Radio ya Magic FM isanzwe ari kimwe mu bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yatangiye akazi.
Uyu muhanzi biteganyijwe ko atangira akazi k’umwuga w’itangazamakuru muri iki cyumweru, aho azajya akora ikiganiro kizwi nka ‘Magic on Point’ azajya akorana na Ingabire Yvonne usanzwe ari umunyamakuru w’iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025 mu kiganiro gisanzwe gitambuka kuri iyi Radiyo ya Magic FM, kizwi nka Magic Morning, Passy ndetse n’abandi banyamakuru bashya b’iyi radio, bari batumiwemo, aho uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba aje mu mwuga w’Itangazamakuru.
Uyu muhanzi wamaze no kuba Umunyamakuru, wagarutse kuri bimwe mu bizaba bigize ikiganiro azajya akorana na Yvonne, yavuze ko bazajya bahugura abantu ku ngingo zinyuranye, nk’uburyo bwo gutegura amafunguro.
Passy agarutse mu mwuga w’Itangazamakuru yanaminujemo muri kaminuza, nyuma yuko yigeze gukorera igitangazamakuru cya Radio&TV 1, ariko atatinzeho.
Amanota y’ibizamini by’akazi yari aherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagaragazaga ko Kizito Pascal AKA Passy yagize amanota 79% ku mwanya wa Producer na Presenter.
Passy abaye undi muhanzi winjiye mu mwuga w’itangazamakuru, asanzemo abandi nka we, barimo umunyamakuru Uncle Austin, Yago Pon Dat, ndetse na Andy Bumuntu we uherutse gutandukana n’igitangazamakuru yari amazeho imyaka ibiri.
RADIOTV10