Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ishusho y’uko byifashe mu mirwano hagati ya M23 na FARDC

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakomeje mu gace ka Kimoka ku musozi wa Busakara, aho umutwe wa M23 ukomeje kurwana ushaka kwagura ibice ugenzura.

Ni imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025 ahagana saa munani n’iminota makumyabiri (02:20’) nk’uko tubikesha Umunyamakuru Daneil Michombero ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu munyamakuru avuga ko imirwano yakomereye muri aka gace kari mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, muri aka gasozi ka Busakara.

Uyu munyamakuru yavuze ko hari ibisasu bya rutura bibiri, byarashwe biva mu Burengerazuba byerecyeza mu Burasirazuba bikagira ingaruka ku bavanywe mu byabo bacumbikiwe mu nkambi ya Lushagala mu gace ka Mugunga.

Akomeza avuga kandi ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abari mu Mujyi wa Goma, bakomeje kumva urusaku rw’amasasu aremereye ari kuraswa muri ibi bice biri kuberamo imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo ndetse na FDLR.

Yavuze kandi ko kuva mu ijoro cyo ku wa Gatandatu, umutwe wa M23 uri kugenzura agace ka Lumbishi muri Teritwari ya Kalehe, ahasanzwe hazwiho kuba hakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Amakuru ahari kandi, avuga ko umutwe wa M23 uri kurwana ushaka kwagura ibice ugenzura unyuze muri Pariki ya Kahuzi Byega kugira ngo ujye gufatanya n’umutwe wa Twirwaneho urwanirira uburenganzira bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Uvira, aho Aba Banyekongo na bo bugarijwe n’ibikorwa by’ihohoterwa bakunze gukorerwa kuva mu bihe byo hambere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Ntibikiri ibanga undi muhanzi uzwi mu Rwanda agiye kujya yumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Next Post

Israel&Hamas: Ku munsi wa mbere w’agahenge impande zombi zahise zigaragaza ubushake bwiza

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel&Hamas: Ku munsi wa mbere w’agahenge impande zombi zahise zigaragaza ubushake bwiza

Israel&Hamas: Ku munsi wa mbere w’agahenge impande zombi zahise zigaragaza ubushake bwiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.