Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa mbere y’irahira rya Trump ugaruka muri ‘White House’ n’ibyo ateganya guhita akora

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa mbere y’irahira rya Trump ugaruka muri ‘White House’ n’ibyo ateganya guhita akora
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump urarahirira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, yateguje ko nagaruka mu biro by’Umukuru w’iki Gihugu, azihutira gusinya itegeko ryo guha imbabazi 1 500 bafunzwe ubwo bamushyigikiraga muri 2021.

Ibirori byo kurahira kwa Trump biteganyijwe ku isaha ya sita z’amanywa (12:00) muri Leta Zunze Ubumwe za America, biraba ari saa moya z’umugora i Kigali.

Birabera imbere mu nyubako ya Rotunda iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bikaba ari ku nshuro ya mbere mu myaka 40, muri iyi nyubako habera irahira ry’Umukuru w’Igihugu, kubera ubukonje bukabije buri muri America.

Irahira rya Trump, rirashyira akadomo ku birego yari amaze iminsi akurikiranyweho, birimo n’ikirego cyo kugerageza guhindura ibyavuye mu matora yo mu 2020 yatsinzwemo na Joe Biden.

Mu birori bibanziriza iri rahira, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Trump yavuze bimwe mu byihutirwa ari bukore namara kugera muri White House, ari ugusinya itegeko riha imbabazi abantu barenga 1 500 bamushyigikiye, bafunzwe nyuma y’urugomo bakoze tariki 06 Mutarama 2021, ubwo bateraga inyubako ya Capital ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko bamagana intsinzi ya Joe Biden.

Nyuma azasura abaturage bo muri Leta ya Califonia byumwihariko mu mujyi wa Los Angels wibasiwe n’inkongi y’umuriro, akaba yabijeje ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uyu mujyi wongere kwiyubaka.

Trump uri burahirire kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za America, akaba akoze amateka yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa mbere kuva mu kinyejana cya 19 utsindiye manda ya kabiri nyuma yo gutsindwa mu matora yabanje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 9 =

Previous Post

Israel&Hamas: Ku munsi wa mbere w’agahenge impande zombi zahise zigaragaza ubushake bwiza

Next Post

BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.