Abasirikare icyenda (9) bo mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu mashuri makuru ya Gisirikare muri Qatar, bahawe impamyabushobozi, mu birori byanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, aba basirikare icyenda, barimo bane (4) bo mu Ngabo zirwanira ku butaka, ndetse na batanu (5) bo mu ngabo zirwanira mu kirere.
Ubuyobozi bwa RDF, buvuga ko aba basirikare icyenda “Bahawe impamyabushobozi ku itariki ya 22 n’iya 23 Mutarama 2025, nyuma y’imyaka ine bakurikirana amasomo anyuranye mu mashuri makuru ya gisirikare atandukanye muri Qatar.”
Ubuyobozi bwa RDF bukomeza bugira buti “Ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga Nyakubahwa Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abayobozi bakuru ba Qatar, ndetse n’itsinda ry’intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi Mukuru wa Rwanda Military Academy.”
U Rwanda na Qatar, ni Ibihugu bisanganywe imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ibya gisirikare n’umutekano, byumwihariko mu bijyanye no gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu by’ingabo.
Muri Kanama umwaka ushize wa 2024, Abasirikare 100 bo mu itsinda rishinzwe imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police), barangije imyitozo yihariye bari mazemo amezi atandatu batozwa ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo za Qatar, irimo iyo kurinda abanyacyubahiro no kurwanya iterabwoba.
RADIOTV10