Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwemeje urupfu rwa Maj Gen Peter Chirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, warashwe na M23, buvuga ko bugiye kwihorera, kandi ko kwihorera kwiza ari ukwambura uyu mutwe ibice byose wafashe.
Ni nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wivuganye uyu Mujenerali umurasiye muri Sake aho yari yagiye gutiza umurindi uruhande rwa Leta no kwifotozanya nabo mu kugaragaza ko bahagaze bwuma, Igisirikare cya Congo cyemeje urupfu rwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FARDC, bwavuze ko bwababajwe n’urupfu rw’uyu wabereye intwari Igihugu cye, wapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.
FARDC yavuze ko Maj Gen Peter Chirimwami akimara kuraswa yahise ajyanwa igitaraganya i Kinshasa kuvurwa ibikomere ariko “ku bw’ibyago, nubwo itsinda ry’abaganga ryakoze akazi katorotse, yaje gupfa azize ibikomere.”
Iri tangazo kandi ryasohotse nyuma y’inama y’igitaraganya y’Inama Nkuru ya gisirikare yatumijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC na we watangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu Mujenerali.
Ni inama yasuzimwemo ishusho y’urugamba muri Kivu ya Ruguru, aho umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro uruhande rwa FARDC rufatanyi n’abarimo abasirikare b’u Burundi.
Nyuma y’iyi nama, Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge yanasomye itangazo rivuga birambuye iby’uru rupfu, ndetse n’ibyigiwe muri iyi nama yayobowe na Perezida Tshisekedi, aho yavuze ko yabahaye umukoro.
Ati “Umugaba w’Ikirenga yaduhaye amabwiriza ko umwanzi ukomeje kutugabaho ibitero, agomba kwamururwa akava hafi ya Goma ndetse tukanagaruza ibice byose agenzura.”
Maj Gen Sylvain Ekenge yakomeje avuga ko afitiye ubutumwa igisirikare cya DRC ndetse n’abambari bacyo b’umutwe wa Wazalendo, ati “Uburyo bwiza bwo guhorera General Chirimwami, ni ugusubiza inyuma uruhande duhanganye no gusubirana Lokarite zose bagenzura uyu munsi, ni inshingano kandi ya ngombwa kandi ni inshingano igaragaza gukunda Igihugu.”
Ubu butumwa n’iri tangazo, byatangiwe umunsi umwe n’uwo ubuyobozi bwa M23 na bwo bwasohoroyeho itangazo buvuga ko bugiye gufata umujyi wa Goma, nyuma yo kumva amajwi y’abawutuye benshi basaba kubohorwa ngo kuko na bo barembejwe n’ibikorwa bibi bya FARDC n’abambari bayo.
RADIOTV10