Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA
0
Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturiye ishuri ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga amazi aturuka muri iri shuri, abangiriza, kuko ubuyobozi bwaryo butashyizeho uburyo bwo kuyafata cyangwa ngo buyashakire inzira, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buheruka iki kibazo cyarakemutse.

Aba baturage bavuga ko aya mazi ava ku bisenge by’iri shuri mu bice by’imvura, aruhukira mu ngo zabo, no mu mirima, akabangiriza.

Misago Emmanuel agira ati “Amazi aturuka muri ririya shuri ni menshi cyane, ashoka aza hano mu rugo iwanjye akinjira mu nzu. Iyo imvura iguye turasohoka twirinda ko ko amazi yadutwara. Njya nsohoka mu nzu amazi yanteye akananirana burundu.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo batahwemye kukimenyesha inzego, ariko ko zakomeje kubarangarana, ku buryo hatagize igikorwa, aya mazi ashobora no guteza ibindi bibazo dore ko hari n’uwo yasenyeye.

Uwimana Console ati “Iki kibazo kirazwi, hatagize igikorwa yazadusenyera burundu barebe uko babigenza badufashe bashyireho ibigega ndetse banayashakire inzira.”

Niyitanga Emmanuel na we yagize ati “Ubushize amazi yaraje adusenyera inzu ndetse anadutwarira amatungo kuko hari n’aho yishe inkoko z’umuturage.”

Umuyobozi wAkarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko yari azi ko iki kibazo cyakemutse, kuko ubwo bakimenyeshwaga, cyari cyahawe umurongo.

Ati “Hari byinshi byakozwe mu gukemura icyo kibazo nko gushyiraho bimwe mu bigega. Habaye hakiri ikibazo na cyo cyasuzumwa kigakemurwa, ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’abaturage hakanategurwa n’imiganda yo kuyobora amazi.”

Abaturage baturiye ishuri bavuga mu gihe hubakwa amashuri hakabaye hanatekerezwa no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi kugira ngo atangiriza abaturage.

Aba baturage batunga agatoki iri shuri kutababanira
Amazi arivamo aruhukira mu ngo zabo
N’imirima yabo yarangiritse

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

Next Post

Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.