Bamwe mu baturiye ishuri ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga amazi aturuka muri iri shuri, abangiriza, kuko ubuyobozi bwaryo butashyizeho uburyo bwo kuyafata cyangwa ngo buyashakire inzira, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buheruka iki kibazo cyarakemutse.
Aba baturage bavuga ko aya mazi ava ku bisenge by’iri shuri mu bice by’imvura, aruhukira mu ngo zabo, no mu mirima, akabangiriza.
Misago Emmanuel agira ati “Amazi aturuka muri ririya shuri ni menshi cyane, ashoka aza hano mu rugo iwanjye akinjira mu nzu. Iyo imvura iguye turasohoka twirinda ko ko amazi yadutwara. Njya nsohoka mu nzu amazi yanteye akananirana burundu.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo batahwemye kukimenyesha inzego, ariko ko zakomeje kubarangarana, ku buryo hatagize igikorwa, aya mazi ashobora no guteza ibindi bibazo dore ko hari n’uwo yasenyeye.
Uwimana Console ati “Iki kibazo kirazwi, hatagize igikorwa yazadusenyera burundu barebe uko babigenza badufashe bashyireho ibigega ndetse banayashakire inzira.”
Niyitanga Emmanuel na we yagize ati “Ubushize amazi yaraje adusenyera inzu ndetse anadutwarira amatungo kuko hari n’aho yishe inkoko z’umuturage.”
Umuyobozi wAkarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko yari azi ko iki kibazo cyakemutse, kuko ubwo bakimenyeshwaga, cyari cyahawe umurongo.
Ati “Hari byinshi byakozwe mu gukemura icyo kibazo nko gushyiraho bimwe mu bigega. Habaye hakiri ikibazo na cyo cyasuzumwa kigakemurwa, ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’abaturage hakanategurwa n’imiganda yo kuyobora amazi.”
Abaturage baturiye ishuri bavuga mu gihe hubakwa amashuri hakabaye hanatekerezwa no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi kugira ngo atangiriza abaturage.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10