• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abacancuro 248 b’Abanyaburayi bafashaga igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano igihanganishije n’umutwe wa M23, nyuma yo kumanika amaboko ubwo batsindwaga urugamba mu Mujyi wa Goma, bashyikirijwe u Rwanda ngo rubafashe gutaha iwabo.

Aba bacancuro 248 bose bakomoka mu Gihugu cya Romania ku Mugabane w’u Burayi, bashyikirijwe Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.

Ni nyuma yuko bamanitse amaboko mu rugamba bafashagamo FARDC ubwo bari basumbirijwe mu Mujyi wa Goma, bakishyikiriza Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, MONUSCO yashyikirije inzego z’u Rwanda, aba bacancuro, kugira ngo babone inzira ibasubiza mu Gihugu cyabo cya Romania.

Ubwo bakirwaga n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku mupaka munini, aba bacancuro bagaragara bijimye ku isura, nk’uko byari bimeze ku basirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo baherutse guhungira mu Rwanda, aho bamwe mu basesenguzi bavuga ko ari “ikimwaro cy’ingabo zatsinzwe ku rugamba.” zose ziba zataye morale.

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikirizwa inzego z’u Rwanda, aba bacancuro bafashwa kugera i Kigali, ubundi hagashakwa uburyo bazasubira mu Bihugu byabo.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ikibazo cy’aba bacancuro binjijwe mu ntambara ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buhanganyemo na M23, ivuga ko bihabanye n’amasezerano n’amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire uherutse kunenga imyitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ukomeje kugaragaza uburyarya nk’ubwo werekanye mu myaka 30 ishize ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Stephanie Nyombayire kandi yagarutse kuri aba bacancuro binjijwe mu rugamba rwo muri Congo, avuga ko bibabaje kubona Umuryango Mpuzamahanga ubyirengagiza nyamara bihabanye n’amategeko mpuzamahanga wishyiriyeho.

Yari yagize ati “Gushyira imbagara mu gutunga agatoki M23 ko ifashwa n’u Rwanda, ariko ukaruca ukarumira ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse n’Abacancuro b’Abanyaburayi, ntunagire icyo uvuga kuri SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi. Uburyarya no kwegeka ibibazo ku bandi biracyahari nk’uko byahoze mu myaka 30 ishize. Kwiyerurutsa k’umuryango mpuzamahanga biragarutse, hasohorwa amatangazo asaba abantu bibasiwe kubera ubwoko bwabo gukomeza guceceka.”

Umutwe wa M23 na wo wakunze kwamagana iby’aba bacancuro, uvuga ko bibabaje kubona ubutegetsi bw’Igihugu buha ikiraka abanyamahanga kugira ngo baze kwica Abanyagihugu.

Basatswe ngo badasigarana icyahungabanya Abanyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.