Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu wa Nyanza mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko bugarijwe n’ubukene nyuma yo kwamburwa igishanga cy’Agahenerezo bari barahawe, bakaza kucyamburwa kigahabwa abikorera.
Mukanyandwi Jeannette umwe muri aba baturage, avuga ko ubwo batuzwaga muri uyu mudugudu, bahawe iki gishanga ngo bajye bagihingamo babashe kubona ibibatunga n’ibyabateza imbere kuko nta yindi mitungo bafite.
Ati “Nyuma baza kuhatwambura bahaha abikorera, twe aho twakoreraga hahawe Igororero rya Karubanda i Huye ntibagira aho baduha tuzajya dukorera.”
Mukabutera Beatrice na we yagize ati “Izi nzu bazitwubakira bakazidutuzamo bahise baduha aho tuzahinga mu gishanga cyo mu Gahenerezo dutangira guhinga dutunga imiryango yacu ntakibazo, ariko nyuma icyadutunguye ni uko twabonye baza barahatwambura bahaha abikorera twe dusigarira aho.”
Akomeza avuga ko kwamburwa iki gishanga byabashyize mu bukene nyamara bari baratangiye gushaka uko bakwiteza imbere no kwikura mu bwigunge.
Ati “Byadusigiye ubukene, ubu ntaho dufite duhinga inzara itumereye nabi turakennye, badufashije baduha aho gukorera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko batakabaye bavuga ko bambuwe ubutaka kuko ngo ubutaka ari ubwa Leta, akanasaba abadafite aho gukorera kujya bashakisha uburyo bwo kubona aho babasha gukorera.
Ati “Ntabwo bambuwe ibishanga kuko ibishanga ni ubutaka bwa Leta, abaturage baba bafite imirima bakoreramo, abatahafite bakatisha imirima, abadafite ubutaka baba bagomba kureba ibindi bakora bakatisha cyangwa bagakorera ababufite bakabona aho bakorera.”
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10