Bamwe mu bacururiza imbere y’isoko rya Mahoko ryo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bafatwa nk’abakora ubucuruzi butemewe, barasaba ubuyobozi kubashakira isoko riciriritse kuko barembejwe n’ibihombo n’inkoni by’inkeragutabara, kandi aho basabwa gucururiza basabwa kwishyura 500 000 Frw ku kwezi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hishyurwa ibihumbi 10 Frw gusa.
Abacururiza muri iri soko riri mu Kagari ka Mahoko, bavuga ko na bo bazi ko ubu bucuruzi butemewe, ariko ko kubukora ari amaburakindi kuko ari bwo bakesha amaramuko, icyakora bakagaragaza icyatuma babicikaho.
Niyitegeka ati “Ncuruza dodo kandi nta soko ry’imboga riri hano, nta rindi batweretse twakoreramo, n’iri soko rya Mahoko ryaruzuye ariko baraza bakadufata, imboga zacu bakazimena bakazibyiniraho.”
Bavuga ko ubu bucuruzi bwabo bubahoza mu gihombo kuko inzego zidahwema kubatwarira ibicuruzwa, nk’uko bitangazwa na Uwamaho.
Yagize ati “Njye nk’ubu bamaze kuzitwara inshuro eshatu, na nimugoroba batwaye iz’ibihumbi cumi na bitanu, ku wa gatanu washize batwaye iz’ibihumbi 10 nari, nafashe amafaranga mu kimina none ibyo bihumbi cumi na bitanu bongeye kubijyana ariko aho kugira ngo bajye baduhombya buri munsi nibatwereke aho twicara badusoreshe n’abandi.”
Muhawenimana Claudine na we yagize ati “Inkoni dukubitwa aha mu muhanda, tukamburirwa ubusa nk’aho turi abajura ntiwazibara, ejobundi baraje bajyana ibihumbi 80 ni yo nari maze kugeraho none se ubu niba umwana yaburaye ejo yabyuka akajya kwiga?”
Uyu mucuruzi avuga ko bacuruza ibicuruzwa biciriritse ku buryo batapfa kubona amafaranga bishyura mu isoko rya Mahoko.
Ati “Niba ncuruza ibihumbi 5 hano ku muhanda ni uko igisima gihenze, ni ibihumbi 300. Leta niyo yagira uko ibigenza bakaturwanaho, bakadushakira aho gukorera haciriritse ufite nk’ibihumbi bitatu akajya asora nk’ijana cyangwa mirongo itanu ariko afite aho akorera atuje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste avuga ko aba baturage batabuze aho bakorera kuko hakiri imyanya ihagije mu masoko ya Mahoko na Kamuhoza yose yo muri uyu Murenge.
Ati “Sinzi ukuntu abantu batsimbarara bagashaka gukorera ahatemewe kandi ntabwo tuzabemerera, ariko ababishaka mu isoko rya Kamuhoza harimo imyanya, n’iryo soko rindi rya Mahoko harimo imyanya, ni yo mpamvu nta rwitwazo bafite.”
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, aba baturage bagaragaza ko uretse kuba nta myanya ikirimo, n’iri muri iri soko rikuru rya Mahoko ihenze cyane kuko igisima ngo cyishyurwa ibihumbi 300 Frw, mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge bubihakana bukavuga ko umuturage ukeneye gucuruziza muri iri soko yishyuzwa ibihumbi 10Frw gusa arimo ibihumbi 5 Frw by’ipatante n’andi ibihumbi 5 Frw y’umusoro wa buri kwezi.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10