Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo ukubutse i Goma ahaherutse kubera imirwano iremereye yahuje FARDC n’umutwe wa M23 wahise unafata uyu mujyi, yatubwiye byinshi yiboneye muri uyu mujyi, we avuga ko ibyo yatangaje ari bicye, kuko harimo n’ibyari biteye ubwoba nk’abasirikare n’abarwanyi baguye muri iyi mirwano ndetse n’ibikoresho bya rutura FARDC yataye.
Ni mu kiganiro RADIOTV10 yagiranye n’uyu munyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), nyuma yo kuva i Goma no mu bice byegereye uyu mujyi wari umaze kuba isibaniro ry’imirwano.
Jean Pierre Kagabo avuga ko yagiye ajya gutara inkuru zigaragaza uko mu Karere ka Rubavu byari byifashe kuko imirwano yaberaga hakurya yagiraga ingaruka ku Baturarwanda, ariko aho urugamba ruhumurije Umujyi wa Goma umaze gufatwa na M23, yifuje kujya kureba uko byifashe ahaturukaga ibyo byose byagize ingaruka ku Banyarwanda, aho byahitanye Abaturarwanda 15 bigakomeretsa abarenga 100.
Avuga ko mu biganiro yagiranye n’abari i Goma, bavuze ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda, ndetse ko bishimangirwa n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye byari birunze i Goma.
Ati “Imbunda twabonye icyerekezo zari zirimo n’amakuru twagiye duhabwa n’abari bari hafi, ni uko bashakaga guteza intambara ku Rwanda, cyane cyane uriya Mujyi wa Gisenyi bakawuhindura umuyobonga, ibikorwa remezo bihari by’ingenzi bakabyangiza, baranabigerageje ntibabishobora.”
Avuga ko abarashishaga izi mbunda barimo n’abafashwe mpiri na M23, barimo abasirikare ba Congo bo mu mutwe udasanzwe uzwi nka Les Hiboux ndetse n’abagize itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’Igihugu, aho bari bari hitwa Mubambiro, bari begeranye n’ikigo cy’Abasirikare ba Afurika y’Epfo, ndetse ko bose bafatanyije kurasa mu Rwanda.
Uyu munyamakuru avuga ko yabonye byinshi kurusha ibyo yatangaje mu nkuru zatambutse ku gitangazamakuru akorera. Ati “Aha ni ahantu ugera ukumva byinshi […] nagira ngo mbabwire ko ibyo mwumvise muri iyo nkuru, ni bicyeya kandi nta n’ubwo ndiburenze ibyo.”
Ibirindiro bya FARDC byari biherereye ahitwa Kasengese haniciwe uwari Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba, hagaragaye ibimenyetso byerekana ko na ho habereye urugamba rukomeye.
Aha Kasengese kandi hari ibirindiro by’abacancuro b’Abanyaburayi na bo bakubiswe incuro na M23 bakishyikiriza MONUSCO na yo yabashyikirije u Rwanda kugira ngo basubizwe iwabo. Kuri ibi birindiro by’abacancuro na ho hagaragaye ibitwaro bikomeye bakoreshaga.
Ati “Bari bahafite ibirindiro bikomeye barubatse indake. Bigaragara ko na bo bari ku rugamba.”
Jean Pierre Kagabo, avuga ko akurikije ibikoresho bya gisirikare byasizwe n’uruhande rwa Leta ya Congo yaniboneye n’amaso ye, ahamya ko M23 ishatse kugera i Kinshasa nk’uko ibivuga, yabikora.
Ati “Hariya hari intwaro zihenze n’ibikoresho bindi bikenewe mu rugamba. Murabizi ko M23 yavugaga ngo ‘umuterankunga wacu wa mbere ni Tshisekedi, kubera ko uko baduteye cyangwa uko dufashe ahantu dufata ibikoresho’. Ibyo bafashe, nahoze numva hari abatera urwenya ngo byabageza Kisangani, ariko njye nabonaga byabageza na Kinshasa.”
Uyu munyamakuru avuga ko nubwo atari inzobere mu bya gisirikare ariko yiboneye ibitwaro bya rutura ndetse n’ibikoresho bya gisirikare bikoranye ikoranabuhanga nk’indege zitagira abapilote (Drone) n’izindi z’intambara nka Sukhoi 25.
Ati “Icyarimo gikomeye cyane, biriya Tshisekedi yavugaga ati ‘njye nshobora guhagarara ku butaka bw’Igihugu cyanjye nkarasa i Kigali, ntabwo ari imikino, izo mbunda uko uzireba uko zari zirunze aho n’aho zari ziri, ntabwo wahamya ko zari izo kurwanya M23 gusa.”
Avuga ko nk’ibifaru yagiye abona byatwitswe na M23, harimo n’imirambo y’abantu bagiye bashiriramo barimo n’abo mu ngabo za SADC byumwihariko iza Afurika y’Epfo.
Ku kibuga cy’indege byari ibindi bindi
Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo, avuga ko ku Kibuga cy’Indege cya Goma, ahari hari ikoranabuhanga rihambaye ryafashaga abari muri uru rugamba (FARDC n’abayifasha) na ho hari intwaro zikomeye kuko ari na ho byaruhukiraga bivuye i Kinshasa.
Ati “Ku kibuga cy’indege cya Goma, bari bahashyize imbaraga cyane kuko ni ho honyine, ibikoresho byose byinjiye bije gufasha izo ngabo ni ho byazaga, noneho ariko n’igihe byakomeye basumbirijwe, ni ho bakoreshaga bagiye guhunga.”
Ibi byatumye hashyirwa abasirikare badasanzwe (special force) ku mpande zose z’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta (iza FARDC, abarwanyi ba FDLR, n’ingabo za SADC) ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.
Abajijwe ukuntu uruhande nk’uru rwari rufite byose rwatsinzwe n’umutwe wa M23, Kagabo yagize ati “Iyi ntambara izigwa mu mateka kuko na bo ntabwo bazi ikintu cyababayeho, gusa icyo numvise, bamwe mu ngabo zahungiye mu Rwanda, bavuze ko bageze aho bakabura itumanaho n’abayobozi babo b’uruganda. Ntibazi icyabaye, ariko ikoranabuhanga bakoreshaga ryahise rivaho.”
Jean Pierre Kagabo avuga ko icyamujyanye muri Congo, kwari ukureba umuntu wagiriye nabi u Rwanda mu bikorwa byahitanye inzirakarengane z’Abanyarwanda 15, we akaba ategereje ubutabera.
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yatangiye mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, yanagarutse kuri aba Banyarwanda baburiye ubuzima muri ibi bikorwa byo muri Congo.
Yagize ati “Mu minsi itatu ishize twatakaje abantu, hari ibisasu byinshi byarashwe biturutse mu burasirazuba bwa Congo byavuye i Goma, byishe abarenga icumi abandi magana barakomereka, ibyo tugomba kuzagira uburyo tubikemura, ibyo simbifiteho ikibazo.”
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10
Great Job