Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko bababajwe no kuba mu Isibo yabo itaragejejwemo umuriro w’amashanyarazi, byatumye Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko batazongera kwitabira gahunda za Leta nk’Umuganda, ariko ubw’Umurenge bwo bukabibona ukundi.
Ingo 13 zo mu Isibo y’Ubunyarwanda mu Mudugudu wa Gitaba, ni zo zasigaye kure y’igiti cya nyuma cy’urusinga rw’amashanyarazi mu buryo bwateye bamwe uburakari nk’uko Uhoraningoga Ezechias uyobora uyu Mudugudu abivuga.
Ati “Byaje kurangira babifashe mu buryo butari bwo ndetse bamera nk’abashaka gufata gahunda y’uko ngo batazagira gahunda ya Leta n’imwe bubahiriza, mbabwira ko atari wo muti w’ikibazo.”
Bamwe muri aba batutage bo muri izi ngo zasigaye zitagira umuriro, bavuga ko bababajwe no gusigwa inyuma muri ubwo buryo ndetse bagashengurwa no kuba bagenzi babo bawubonye babakina ku mubyimba.
Maniriho Sylvin ati “Iyo bari kutwaka umusanzu ukenewe muri Leta nta rugo na rumwe bataruka, ariko sinumva ukuntu ibikorwa by’iterambere biza twebwe ntibatugereho.”
Hategekimana Celestin na we ati “Ababonye umuriro batubwira ko twe tutari abo muri uyu Mudugudu ahubwo bakatwita inshuti z’Umudugudu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas ntiyemeranya n’Umuyobozi w’Umudugudu ku kuba aba baturage baba barahize kutongera kwitabira gahunda za Leta, akavuga ko habayeho gukoresha ikinyarwanda kitari cyo.
Ati “Sinzi wenda uwatanze amakuru ko abaturage bivumbuye, ariko yaba yaratanze amakuru atari yo, ariko ikibazo gihari kandi kitari mu Mudugudu umwe ni uko iyi mirongo y’amashanyarazi iri kubakwa itaragera hose. Rero nibaza ko ari ikinyarwanda wenda abantu baba bakoresheje mu buryo butari bwo.”
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Ingufu REG ishami rya Nyamasheke buhumuriza aba baturage buvuga ko aho intsinga zitazagera mu mushinga uri gukorwa ubu ugamije kugeza amashanyarazi aho atageraga, nyuma REG izafatanya n’Akarere kuwuhageza nk’uko bisanzwe bigenda.
Biteganyijwe ko mu mpera za Kamena uyu mwaka ingo zo mu Karere ka Nyamasheke zizaba zifite umuriro ku gipimo cya 90%, bivuze ko mu ngo 10 ziri ahantu hamwe muri aka karere 9 muri zo zizaba zifite umuriro, mu gihe kugeza ubu biri munsi ya 80%.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10