Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, yafatiwe n’inkongi mu muhanda ubwo yari avuye mu Nteko y’Abaturage, irashya irakongoka, ku mpamvu itaramenyekana.
Iyi modoka yahiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025 ubwo Bangirana Jean Marie Vianney uyobora Umurenge wa Giti yari avuye mu Nteko y’Abaturage bo mu Kagari ka Tanda asubiye ku Biro bye.
Uyu muyobozi yemereye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru iby’iyi nkongi yibasiye imodoka ye, avuga ko yahiye ubwo yari avuye mu nshingano ze gukoresha inama abaturage mu Nteko z’abaturage.
Yagize ati “Navaga Tanda nerecyeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu Nteko z’abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, avuga ko na we akiri mu rujijo ku cyateye iyi nkongi yibasiye imodoka ye, kuko ntakindi kibazo yari ifite ndetse ko ntagihe kinini yari ayimaranye ayiguze, icyakora akavuga ko ategereje ko ubwishingizi bwe bwamugoboka.
Ngabitsinze Josue, umwe mu baturage bari ahabereye iyi nkongi yafashe imodoka y’Umunyamaba Nshingwabikorwa, yavuze ko babonye iyi modoka ifatwa n’inkongi ubwo yari mu muhanda ndetse ikaba yari iri kugenda.
Yagize ati “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux [bakunze kwita Vigo] yahiye irakongoka ku buryo nta gikoresho na kimwe cyakongera gukoreshwa cyangwa ngo gisanwe.
RADIOTV10