Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire na Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich, bagiranye ikiganiro kuri telefone cyibanze ku ngingo zirimo ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 nk’uko amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana y’u Rwanda abitangaza,
Mu butumwa bwatangajwe na MINAFFET ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu, bugira buti “Minisitiri Olivier Nduhungire yagiranye ikiganiro cyiza kuri Telefone na Hon. Bogdanov Mikhail Leonidovich, Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, ushinzwe Ububanyi na Afurika yo Hagati y’Iburasirazuba.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ikomeza muri ubu butumwa bwayo igira iti “Ikiganiro cyabo cyibanze ku guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, ndetse banungurana ibitekerezo ku ishusho y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burusiya bisanzwe ibifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire n’amasezerano y’ubufatanye yagiye ashyirwaho umukono, arimo ayasinywe mezi atatu ashize aho mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo Guverinoma zombi zashyize umukono ku masezerano akuriraho Visa abafite Pasiporo z’Abadipolomate n’abafite iza Serivisi.
Iki kiganiro cy’uyu ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda n’uyu Mudipolomate w’u Burusiya, kibaye nyuma y’ibindi binyuranye Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n’abakuriye Dipolomasi z’ibindi Bihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ahmed Attaf; na we baganiriye ku bibazo biri mu karere k’Ibiyaga bigari, aho iki kiganiro cyabaye tariki 03 Gashyantare 2025.
Mu cyumweru gishize kandi, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, aho Guverinoma z’Ibihugu byombi zemeranyijwe guhuza imyumvire mu gushakira umuti ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10