Imirwano iherutse kubera mu mujyi wa Goma yanasize ufashwe n’umutwe wa M23 nyuma yo gukubita incuro uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, biravugwa ko yaguyemo abakabakaba ibihumbi bitatu (3 000) barimo 2 500 ba FARDC na Wazalendo.
Ni amakuru yagiye hanze nyuma y’icyumweru umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, nyuma yuko ubereyemo imirwano ikomeye, ndetse uyu mutwe kuva kuri uyu wa Kabiri ukaba watangiye agahenge katanzwe ko koroshya ibikorwa by’ubutabazi.
Bivugwa ko mu Mujyi wa Goma ukirimo imirambo y’abaguye muri uru rugamba rwaranzwe no gukozanyaho gukomeye hakoreshejwe intwaro za rutura n’izoroheje.
Bivugwa ko ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, abo mu Ngabo z’u Burundi (FDNB), n’abo mu mutwe wa Wazalendo ndetse n’abacancuro, rwatakaje abasirikare 2 500 baguye muri iyi mirwano yabereye i Goma.
Bertrand Bisimwa yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye guharika gukomeza kwishora mu bikorwa byo guteza impaka ku bapfiriye muri iyi mirwano yabereye mu mujyi wa Goma.
Yavuze ko imirambo yari iri mu mihanda ya Goma, yagiye ikusanywa n’abo mu nzego z’ubuzima, ikajyanwa mu buruhukiro bw’Iitaro bya Goma mbere yo kugira ngo ishyingurwe, kandi ko “mu byukuri iyo mirambo ni iy’abasirikare ba FARDC n’abambari bayo (Wazalendo, FDLR, FDNB [igisrikare cy’u Burundi], n’abacancuro) baguye ku rugamba.”
Yakomeje agira ati “Kandi biranazwi byaranigaragaje hose binyuze mu mashusho yagagarajwe ku Isi, ko FARDC n’abambari bayo batsinzwe nyuma yo kwanga kubahiriza amabwiriza y’igisirikare cyacu yo gushyira hasi intwaro bakazishyikiriza MONUSCO no kwihuriza hamwe muri stade de l’unité.”
Yakomeje avuga ko uku kwanga kubahiriza ibyo basabwe bakiyemeza guhangana, ari byo byatumye batakaza abasirikare benshi, ndetse ko imirambo yabo nyuma yo gukusanywa i Goma yashyinguwe mu buryo butekanye.
Bertrand Bisimwa kandi yatangaje ko nubwo aba basirikare baburiye ubuzima muri iyi mirwano “nta muryango w’i Goma uri mu gahinda kubera izo mpfu.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCHA-DRC, rivuga ko imirambo igera mu 2 000 yashyinguwe, mu gihe OMS na yo ivuga ko indi igera muri 900 ikiri mu buruhukira bw’ibitaro bya Goma.
Nanone kandi umuyobozi w’Agategano wa OCHA-DRC, yatangaje ko hakiri imirambo myinshi ikiri ku Kibuga cy’Indege no kuri Gereza bya Goma.
Yagize ati “Kuba yashyingurwa byihuse, ni mu buryo bwo kwirinda ingaruka byatera ku buzima byumwihariko ibyorezo. Turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo twihutishe ibi bikorwa.”
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umuryango w’Abibumbye wo wari watangaje ko iyi mirwano yaguyemo abantu 900, igakomerekeramo abarenga 2 500.
RADIOTV10