Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika

radiotv10by radiotv10
28/11/2021
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana buri hejuru bwagaragaye cyane mu bihugu byiganjemo ibyo mu Majyepfo ya Afurika, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ingendo ziruhuza n’ibi Bihugu.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho ibyemezo byayo bisaba Abaturarwanda gukaza ingamba zisanzweho.

Ingamba ya mbere, igira iti “Ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zirasubitswe.”

Indi ngamba ivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu n’abasohoka bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali, bagomba kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bipimishije COVID-19 bakoresheje PCR Test mu gihe cy’am’saha 72.

Ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi bivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe mu gihe abaturutse cyangwa abaherutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa COVID-19 bo bagomba gushyirwa mu kato k’iminsi 7.

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteranye nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima ishyize hanze itangazo rivuga ibyerekeye ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu Bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Iri tangazo ryashyizwe hanze ku ya 26 Ugushyingo 2021, na ryo ryavugaga ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo abantu bose baturutse hanze y’u Rwanda bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − five =

Previous Post

APR yanganyije na RS Berkana y’abakinny 10

Next Post

Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Related Posts

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

by radiotv10
10/12/2025
0

Across Rwanda, a new wave of young people is shaping the future through volunteering, activism, and community engagement. From environmental...

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

by radiotv10
10/12/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko umuhanda utagira rigore utuma amazi awuturukamo aruhukira...

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Côte...

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

by radiotv10
09/12/2025
0

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu...

IZIHERUKA

AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

10/12/2025
Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

10/12/2025
Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

09/12/2025
Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.