Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Imbuga Nkoranyambaga: Ikiganiro cya Min.Gen(Rtd) Kabarebe n’umubyeyi wamuhaye ubutumwa azamuhera Perezida

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Imbuga Nkoranyambaga: Ikiganiro cya Min.Gen(Rtd) Kabarebe n’umubyeyi wamuhaye ubutumwa azamuhera Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi wo mu Karere ka Burera, yasabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen.(Rtd) James Kabarebe kuzamubwirira Perezida Paul Kagame ko abageze mu zabukuru bamushimira byimazeyo, kuba abafasha kugira amasaziro meza.

Ni mu kiganiro kigufi uyu mubyeyi yagiranye na Gen. (Rtd) James Kabarebe ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro ubukangumbaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato mu Karere ka Burera.

Muri ubu bukangurambaga, hateganyijwemo ibikorwa by’umuganda wiswe ‘Umuganda Professional Program’, ahanakozwe imirimo yo kubakira no gusanira abatishoboye, ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, General (Rtd) James Kabarebe akaba yakoze igikorwa cyo gusanira inzu umwe mu baturage.

Uyu mubyeyi wagaragaje ibyishimo yatewe n’iki gikorwa yakorewe, kimwe n’ibindi akorerwa binyuze muri gahunda za Leta zo gufasha abageze mu zabukuru, yegereye Gen (Rtd) James Kabarebe, amugaragariza imbamutima ze byumwihariko ishimwe yumva yifuza gutura Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Yanshyize muri VUP ngafata utwo dufaranga, none muri kureba ibi bikorwa mukoze aha, mbonye wese ntayigiraga, mbonye hariya bahinga imboga…”

Yakomeje agira ati “Ni ukuri munshimirire uwo muyobozi, nabera sinari nabona ubuyobozi bumeze gutya [ahita akoma amashyi].”

View this post on Instagram

A post shared by Radiotv10rwanda (@radiotv10rwanda)

Muri iki kiganiro kigufi, Gen (Rtd) Kabarebe na we yabwiye uyu mubyeyi ko Umukuru w’u Rwanda yifuza ko ibi yakorewe byagera kuri bose nubwo ubushobozi buhari hari aho butuma bigarukira. Ati “Ni we uba wadutumye [Perezida] Icyifuzo cye ni uko abantu bose baba heza, bakamera neza.”

Abageze mu zabukuru batishoboye, bagenewe ubushobozi bw’akabando ko kwicumba muri izi ntege nke baba bagezemo, nko muri gahunda ya VUP, aho bagenerwa amafaranga abafasha kubona iby’ibanze mu buzima.

Gen (Rtd) James Kabarebe yatangije ku mugaragaro iyi gahunda
Uyu mubyeyi yanakorewe akarima k’igikoni

Yahise amwegera amubwira ubutumwa amugereza kuri Perezida

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 4 =

Previous Post

Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturage batanu nyuma yo kujuririra icya burundu

Next Post

Abahisemo kwiga amasomo bashishikarizwa ko agezweho ku isoko ry’umurimo bahishuye imvugo z’ababaca intege

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahisemo kwiga amasomo bashishikarizwa ko agezweho ku isoko ry’umurimo bahishuye imvugo z’ababaca intege

Abahisemo kwiga amasomo bashishikarizwa ko agezweho ku isoko ry’umurimo bahishuye imvugo z’ababaca intege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.