Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana ibiganiro, bigamije gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar.
Perezida Paul Kagame yahuye na Emir wa Qatar kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda bwatangajwe kuri uyu wa Kabiri, bugira buti “Muri iki gitondo i Doha, Perezida Kagame yahuye na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya Qatar.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byavuze ko Perezida Kagame na Emir wa Qatar “baganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar ndetse n’imikoranire mu nzego z’ingenzi.”
Perezida Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar nyuma yuko ageze muri iki Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi.
Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga ku Kibuga cy’Indege kuri uyu wa Kabiri, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi.
Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yitabiraga irushanwa ry’utumodoka duto rya ‘Qatar Airways Formula 1 Grand Prix 2024’
Icyo gihe kandi Umukuru w’u Rwanda na bwo yari yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani; banarebanye isozwa ry’iri siganwa ryabaye tariki 01 Ukuboza 2024.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjlYezPXIAM8L1U.jpeg?resize=1024%2C576&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjlYezPW4AAwctN.jpeg?resize=1024%2C576&ssl=1)
RADIOTV10