Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hari amatorero yo muri Congo yagaragaje ko yahaye ikaze M23 i Goma

radiotv10by radiotv10
12/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hari amatorero yo muri Congo yagaragaje ko yahaye ikaze M23 i Goma

Hirya y'ejo hashize zahuye n'Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nanga

Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bukuru bw’amadini abiri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwahuye n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23, bagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, wawubohoje mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 27 Mutarama 2025.

Amakuru dukesha Umunyamakuru Steve Wembi akaba n’Umuyobozi mukuru wa Info Direct, avuga ko ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.

Ni ibiganiro byabaye hagati y’Ubuyobozi Bukuru bwa AFC/M23 n’ubw’Inama y’Abepisikopi-Gaturika (CENCO) ndetse n’ubw’Itorero ry’Abangilikani (ECC).

Intumwa zo muri izi nzego z’imiryango ishingiye ku myemerere n’Ubuyobozi bwa M23, zahuriye ku Mupaka Munini uguza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda uzwi nka Grande Barrière.

Mu bayobozi ba AFC/M23 bitabiriye ibi biganiro byabahuje n’abo muri iyi miryango ishingiye ku myemerere, barimo Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ririmo n’umutwe wa M23, Corneille Nanga ndetse n’uherutse guhabwa inshingano zo kuba Guverineri Wungiriye w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Manzi Willy.

Uku guhura k’ubuyobozi bwa M23 n’ubw’amwe mu matorero akorera mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kubayeho nyuma y’umunsi umwe Perezida wa M23, Betrand Bisimwa atangaje ko ubu umwuka umeze neza mu Mujyi wa Goma, ndetse ko ibikorwa binyuranye biri gukorwa nta nkomyi birimo n’amashuri yongeye gusubukura gutanga amasomo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2025.

Amadini n’amatorero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kugaragaza ko ashyigikiye ko ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, byakemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro, bagasaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kwemera kwicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23.

Harimo n’abo muri Kiliziya Gatulika
Bahuriye kuri Grande Barrière

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + four =

Previous Post

M23 yongeye kuburira Congo ku bibera mu wundi mujyi inakomoza ku Ngabo z’u Burundi

Next Post

Agezweho mu cy’Amahoro: Rayon yatangiye 1/8 imwenyura, APR na Police FC ziratsikira

Related Posts

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho mu cy’Amahoro: Rayon yatangiye 1/8 imwenyura, APR na Police FC ziratsikira

Agezweho mu cy’Amahoro: Rayon yatangiye 1/8 imwenyura, APR na Police FC ziratsikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.