Ubuyobozi bukuru bw’amadini abiri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwahuye n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23, bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, wawubohoje mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 27 Mutarama 2025.
Amakuru dukesha Umunyamakuru Steve Wembi akaba n’Umuyobozi mukuru wa Info Direct, avuga ko ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.
Ni ibiganiro byabaye hagati y’Ubuyobozi Bukuru bwa AFC/M23 n’ubw’Inama y’Abepisikopi-Gaturika (CENCO) ndetse n’ubw’Itorero ry’Abangilikani (ECC).
Intumwa zo muri izi nzego z’imiryango ishingiye ku myemerere n’Ubuyobozi bwa M23, zahuriye ku Mupaka Munini uguza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda uzwi nka Grande Barrière.
Mu bayobozi ba AFC/M23 bitabiriye ibi biganiro byabahuje n’abo muri iyi miryango ishingiye ku myemerere, barimo Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ririmo n’umutwe wa M23, Corneille Nanga ndetse n’uherutse guhabwa inshingano zo kuba Guverineri Wungiriye w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Manzi Willy.
Uku guhura k’ubuyobozi bwa M23 n’ubw’amwe mu matorero akorera mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kubayeho nyuma y’umunsi umwe Perezida wa M23, Betrand Bisimwa atangaje ko ubu umwuka umeze neza mu Mujyi wa Goma, ndetse ko ibikorwa binyuranye biri gukorwa nta nkomyi birimo n’amashuri yongeye gusubukura gutanga amasomo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2025.
Amadini n’amatorero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kugaragaza ko ashyigikiye ko ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, byakemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro, bagasaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kwemera kwicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjlQ7P9XEAAYKqa.jpeg?resize=1024%2C576&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjlQ7P_WQAAaomi.jpeg?resize=1024%2C768&ssl=1)
RADIOTV10