Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umusore wafatanywe amafaranga y’amiganano yabajijwe inkomoko yayo biramuyobera

radiotv10by radiotv10
15/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Umusore wafatanywe amafaranga y’amiganano yabajijwe inkomoko yayo biramuyobera
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo afite ibihumbi 47 Frw y’amiganano, yirinda kugaragaza inkomoko yabo.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, mu ijoro ryo ku ya 13 Gashyantare 2025, nyuma yuko atanzweho amakuru n’umucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko umucuruzi watanze amakuru yatumye hafatwa uyu musore, ari uwo yari agiye kwishyura inote y’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) yayireba agasanga ni amiganano.

Ati “Umucuruzi nik o kuyitegereza, agenzuye asanga ni inyiganano, ni ko guhita atanga amakuru, arafatwa.”

CIP Wellars Gahonzire yakomeje agira ati “Uyu musore amaze gufatwa, Polisi yamusanganye inoti enye z’ibihumbi bitanu, inoti umunani z’ibihumbi bibiri n’inoti 11 z’igihumbi, yose hamwe angana n’ibihumbi 47 Frw, yirinze kugaragaza inkomoko yayo.”

CIP Gahonzire yashimiye umucuruzi wagize ubushishozi kandi akihutira gutanga amakuru yatumye uyu musore afatanwa aya mafaranga y’amiganano anaboneraho kuburira abagifite iyi ngeso yo kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza ko bibaye byiza babicikaho bagahagurukira gukora ibyemewe kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe n’amafaranga y’amiganano yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko ku bw’uburiganya kwigana, guhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kuzana cyangwa gukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Ibisobanuro by’umukozi wo mu rugo uregwa kwica umwana yareraga amuhoye ko yiyanduje

Next Post

What’s wrong with DRC? An incestuous relationship with Belgium?

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
What’s wrong with DRC? An incestuous relationship with Belgium?

What’s wrong with DRC? An incestuous relationship with Belgium?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.