Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Bahishuye intandaro yo kuba igikorwa bari bitezeho kubakiza cyarababereye igihombo

radiotv10by radiotv10
22/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Bahishuye intandaro yo kuba igikorwa bari bitezeho kubakiza cyarababereye igihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Abacururiza mu Isoko rya ‘Mahama Business Center’ bubakiwe mu Murenge wa Mahama, bavuga ko babuze abakiliya, kuko abakabahahiye bajya guhahira mu rindi soko riri mu nkambi ya Mahama, bigatuma bahura n’ibihombo nyamara bari biteze ko bagiye gukirigita ifaranga.

Aba bacuruzi bavuga ko hari n’ibicuruzwa, bavuga ko birirwa bicaye nta n’umukiliya ubabaza igiciro.

Aba bacuruzi bahuriza ku kuba bakemererwa gucuruza ibicuruzwa byose bashaka kandi hose hagashyirwamo abacuruzi.

Umwe yagize ati “Twari twaje tugira ngo rizaza kudukemurira bimwe mu bibazo twari dufite birimo kutanyagirwa, ariko isoko bararyubatse baza kutugenera dukoreramo namwe muraribona ryaremye kandi muri kubona ko nta bantu baririmo. Nk’iyi mbuga itereye aho, isoko ritarimo imyenda, ritarimo inkweto…urabona bamwe baracyakodesha kandi baraduhaye isoko.”

Undi na we ati “None umuturage wese tugira aho ibintu biri mu nkambi hano ntibahaze tukirirwa twiyicariye dutya dutuje dusinziriye. Inyanya arazibona mu nkambi, ibijumba akabibona mu nkambi ubwo nyine hano ntibahaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aravuga ko ibyo aba bacuruzi bavuga bifite ishingiro kandi ko bagiye kubisuzuma ku buryo aya masoko uko ari abiri yahabwa iminsi itandukanye kugira ngo bibe igisubizo cyo kubona abakiliya.

Ati “Ubundi ririya soko ni bwo rigitangira. Igice cya mbere twabanje gukora ubukangurambaga bwo gushyiramo abantu no kumobiriza Site kugira ngo ikorerwemo, ariko ibyo abaturage barimo basaba birumvikana kandi ni ibintu turi busuzume turebe ko twabaha iminsi itandukanye yuko bazajya bakoreramo ku isoko riba ndani mu nkambi n’iryo riri hanze y’inkambi.”

Iri soko rya Mahama Business Center ryubatswe kugira ngo rifashe Abanyarwanda ndetse n’impunzi babaga hanze y’inkambi kuko bose batashoraga kujya mu nkambi guhahirayo, kugeza ubu hakaba hari imiryango itarabona abayicururizamo. Ni isoko ryzuye ritwaye asaga Miliyoni 350 Frw.

Abacururiza muri iri soko bavuga ko bakorera mu bihombo
Ngo abakiliya ntibaza kuko bajya guhahira mu isoko ryo mu nkambi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + fourteen =

Previous Post

Twibukiranye abegukanye TourDuRwanda ibura iminsi ikongera gususurutsa Abaturarwanda

Next Post

Kamonyi: Igikekwa ku musaza basanze yapfuye yanakaswe bimwe mu bice

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo

Kamonyi: Igikekwa ku musaza basanze yapfuye yanakaswe bimwe mu bice

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.