Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingamba z’ibihano byatangajwe n’iy’u Bwongereza nk’igisubizo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, zigaragaza uruhande iki Gihugu cyahisemo guhagararamo, kandi ko bibabaje.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, nyuma yuko Guverinoma y’u Bwongereza itangaje ibihano yafatiye u Rwanda.
Ni ibihano birimo kutitabira inama n’ibindi birori byabereye mu Rwanda, ndetse no guhagarika inkunga mu bijyanye n’imyitozo mu bya gisirikare.
Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira icyo rivuga kuri ibi bihano, u Rwanda ruvuga ko bibabaje kubona Guverinoma y’u Bwongereza, yagaragaje uruhande yahisemo guhagararamo mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igatangaza ibi bihano yumva ko ari byo muti wabyo.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rigira riti “Ntibifite ishingiro kumva ko u Rwanda rwagira icyo rugurana umutekano warwo n’uw’Abanyarwanda. Ingamba z’ibihano ntacyo zamarira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yewe ntacyo zamara mu kugera ku muti urambye wa Politiki w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”
U Rwanda ruvuga ko Guverinoma ya Congo, ari yo ifite mu biganza byayo icyo yakora cyazanira umuti ibibazo biri muri iki Gihugu, ariko ko yakomeje kurenga ku byemezo byose byagiye bifatwa ariko amahanga akabirenza ingohi.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igaragaza ibikorwa byagakwiye gutuma Guverinoma ya DRC ibazwa inshingano ariko bikirengagizwa, nko “Kuba ihora igaba ibitero bihoraho ku baturage bayo, birimo n’ibisasu bikomeje kuraswa mu bice by’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo, ishishikariza DRC gukura kabiri inzira za gisirikare, gutuma amakimbirane aba akarande no gutuma abaturage b’abasivile bazahara.”
U Rwanda rukomeza ruvuga ko ruzakomeza guhagarara ku ngamba zo kwirindira umutekano, DRC cyangwa Umuryango Mpuzamahanga batigeze barwifuriza cyangwa ngo baruwuhe.
U Rwanda rwakomeje ruvuga ko ibi bibazo bidashira biri muri Congo, bigaragaza ko hari impande zibifitemo inyungu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Rusoza ruvuga ko rwiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa byumwihariko mu buhuza bwiyemejwe n’Umugabane wa Afurika, ruboneraho guhamagarira umuryango mpuzamahanga gushyigikira izi ngamba zashyizweho na Afurika.
RADIOTV10