Umugabo w’imyaka 56 ukekwaho kwica umugore we babanaga mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yemera ko yamwishe amukubise isuka mu mutwe inshuro nyinsi, akavuga ko yamuhoye kuba atakimwumva akaba atakinamuha agaciro mu rugo.
Uyu mugabo ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, akekwaho gukora iki cyaha tariki 19 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugazi mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko kuri wo munsi ubwo uyu mugabo na nyakwigendera bari mu nzira bataha, bagiranye ubushyamirane, bararwana.
Muri uko kurwana, umugabo yatse umugore we isuka yari afite, arayimukubita mu mutwe kugeza ashizemo umwuka.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye yemeye icyaha, asobanura ko yamukubise isuka inshuro nyinshi mu mutwe kugeza amwishe amuhora ko atakimwubaha, ko nta gaciro akimuha mu rugo.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10