Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Rwatubyaye Abdul yatandukanye n’ikipe ya Brera Strumica yo muri Macedonia nyuma y’amezi atanu ayigiyemo, aho bikekwa ko byatewe n’amikoro macye avugwa muri iyi kipe.

Ni ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia, yari yahaye ikaze Myugariro w’Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul muri Nzeri umwaka ushize wa 2024.

Ni ikipe yari yagiyemo avuye mu yindi ya KF Shkupi yanahozemo mu bihe byatambutse, bikaba byemezwa ko iyi yari amazemo amezi atanu na yo batandukanye ndetse ubu akaba adafite ikipe muri iyi minsi.

Rwatubyaye kandi uheruka kugaragara akorana imyitozo n’ikipe ya Rayon Sports yavuyemo ubwo yasubiraga muri Macedonia muri Mutarama umwaka ushize, ari na bwo byatangiye kunugwanugwa ko yatandukanye na Brera Strumica.

Iyi kipe ya Brera Strumica yari yagiyemo muri Nzeri umwaka ushize, yasezereye Rwatubyaye nyuma yuko iyi kipe itongeye kumukoresha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona yatangiye mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Rwatubyaye yari yagiye muri KF Shkupi yahozemo, avuye muri Rayon Sports yafashije mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Uyu myugariro unahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yanyuze mu makipe anyuranye arimo asanzwe akomeye mu Rwanda nka Rayon aheruka gukinira muri iki Gihugu, na mucyeba wayo APR FC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + ten =

Previous Post

America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara

Next Post

La France en RD Congo

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge
MU RWANDA

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

by radiotv10
20/10/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
La France en RD Congo

La France en RD Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.