• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Rwatubyaye Abdul yatandukanye n’ikipe ya Brera Strumica yo muri Macedonia nyuma y’amezi atanu ayigiyemo, aho bikekwa ko byatewe n’amikoro macye avugwa muri iyi kipe.

Ni ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia, yari yahaye ikaze Myugariro w’Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul muri Nzeri umwaka ushize wa 2024.

Ni ikipe yari yagiyemo avuye mu yindi ya KF Shkupi yanahozemo mu bihe byatambutse, bikaba byemezwa ko iyi yari amazemo amezi atanu na yo batandukanye ndetse ubu akaba adafite ikipe muri iyi minsi.

Rwatubyaye kandi uheruka kugaragara akorana imyitozo n’ikipe ya Rayon Sports yavuyemo ubwo yasubiraga muri Macedonia muri Mutarama umwaka ushize, ari na bwo byatangiye kunugwanugwa ko yatandukanye na Brera Strumica.

Iyi kipe ya Brera Strumica yari yagiyemo muri Nzeri umwaka ushize, yasezereye Rwatubyaye nyuma yuko iyi kipe itongeye kumukoresha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona yatangiye mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Rwatubyaye yari yagiye muri KF Shkupi yahozemo, avuye muri Rayon Sports yafashije mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Uyu myugariro unahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yanyuze mu makipe anyuranye arimo asanzwe akomeye mu Rwanda nka Rayon aheruka gukinira muri iki Gihugu, na mucyeba wayo APR FC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara

Next Post

La France en RD Congo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
La France en RD Congo

La France en RD Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.