Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda yagize ibyago

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda yagize ibyago
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC bwihanganishije umukinnyi w’Umunya-Ghana, Richmond Lamptey ku bw’ibyago yagize byo gupfusha mushiki we.

Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bwa APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2024, mu butumwa bwo kwihanganisha uyu mukinnyi.

Ubuyobozi bwa APR FC, bwagize buti “Ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi ndetse n’abandi bakozi, bihanganishije Richmond Lamptey ku bwo kubura mushiki we. Turagusengera ngo ubone imbaraga no gutuza.”

Ubutumwa bufata mu mugongo uyu mukinnyi wa APR FC, bukomeza bugira buti “Muvandimwe Lamptey, twifatanyije nawe ku mitima yacu kandi turakwihanganisha cyane, kandi tukwifuriza kwihangana. Ukomeze gutuza no kwibuka ibihe wagiranye na mushiki wawe.”

Uyu mukinnyi w’Umunya-Ghana, Richmond Lamptey yasinyiye APR FC muri Kamena umwaka ushize wa 2024, avuye muri Asante Kotoko S.C y’iwabo muri Ghana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, byavuzwe ko ubwo yasinyiraga iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ari we wagombaga kuba Umukinnyi uhemba amafaranga menshi muri APR, aho byavuzwe ko ahembwa miliyoni 7 Frw.

Agize ibyago byo gupfusha mushiki we mu gihe ikipe ye ya APR FC ifite umukino wa 1/4 c’Igikombe cy’Amahoro, aho iza guhura na Gasogi United kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025.

Richmond Lamptey wa APR FC yagize ibyago

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwica umugore we n’icyo avuga ko yamuhoye

Next Post

DRCongo-Uvira: Havuzwe impamvu abaturage batishimiye igaruka ry’Abapolisi 1.000 bari bahungiye mu Burundi

Related Posts

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

by radiotv10
02/12/2025
0

Umunyamabanga Mushya Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko amanyanga...

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

by radiotv10
30/11/2025
0

Biniam Girmay ukomoka mu Gihugu cya Eritrea ni we wabaye Umukinnyi w'umwaka muri Afurika mu mukino w'amagare muri 2025, mu...

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo...

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

by radiotv10
28/11/2025
0

Umukinnyi wo hagati Bigirimana Abedi wa Rayon Sports, agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga adakina kubera imvune yagize. Aya makuru...

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse imikino itatu rutahizamu w’Umurundi Jean Claude Girumugisha ukinira Al Hilal Omdurman, nyuma yo...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo-Uvira: Havuzwe impamvu abaturage batishimiye igaruka ry’Abapolisi 1.000 bari bahungiye mu Burundi

DRCongo-Uvira: Havuzwe impamvu abaturage batishimiye igaruka ry’Abapolisi 1.000 bari bahungiye mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.