Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidakwiye kugereranywa nk’ibyo muri Ukraine, kandi ko Abanyaburayi bazi neza umuzi w’ibibazo biri muri DRC, inagaragaza Ubumwe bw’u Burayi ibiteye impungenge u Rwanda byatumye rukaza ubwirinzi, n’icyatuma bukurwaho.
Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje nyuma yuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe ahuye n’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Karere uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, rivuga ko Gen. (Rtd) James Kabarebe yahuye na Ambasaderi Johan Borgstam, ejo ku wa Kane, bagirana Ibiganiro byubaka kandi byabayemo kungurana ibitekerezo, aho u Rwanda rwagize ibyo rugaragaza.
Mu byagaragajwe n’u Rwanda, iri tangazo rigira riti “Ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntabwo bigomba kugereranywa nk’amakimbirane ari muri Ukraine. Icyo ari cyo cyose cyashaka kubigereranya, cyaba gifite impamvu ya politiki icyihishe inyuma kinagamije kugoreka impamvu-muzi y’ikibazo.”
Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko Ibihugu Binyamuryango bya EU bizi neza amateka y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, arimo n’ibibazo biri imbere muri kiriya Gihugu, kuba hari imitwe yitwaje intwaro irenga 200, ndetse n’umugambi wo gushaka kurimbura ubwoko bw’Abatutsi bo muri Coongo.
Hari kandi imvugo zibiba urwango z’abategetsi bo muri kiriya Gihugu, hakaza n’ikindi kibazo gikomeye cy’Umutwe w’abajenosideri wa FDLR, wanafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda rukomeza ruvuga ko hari n’abafite uruhare muri ibi bibazo, kandi ko bakwiye guterwa ipfunwe na byo.
Mu bindi Guverinoma yamenyesheje iyi ntumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ni uko “U Rwanda ruhanganye n’ibibyugariye, bidakwiye kwimwa agaciro, biri ku mupaka wacu na DRC by’ukwishyira hamwe kw’ingabo, kugizwe n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, umutwe w’irondakoko wa Wazalendo, SAMIDRC ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.”
U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza guharanira ko ibibazo nk’ibi biva mu nzira kugira ngo rubeho rutekanye, rusaba ko ingabo z’abanyamahanga ziri ku mipaka yarwo zihava, ko hashakwa umuti w’ikibazo cya M23 ndetse no kurandura umutwe wa FDLR mu buryo bwa burundu.
Guverinoma iti “Amahame yo kutavogerwa ubusugire bw’Igihugu, bikunze kuvugwa na EU, bigomba no gukora ku Rwanda. Ubusugire bw’u Rwanda bwavogerewe inshuro zirenga 20 kuva muri 2018 kandi hari raporo zanditse zibigaragaza. Ingamba z’ubwirinzi zashyizweho kugira ngo zikumire ibi bitero byari bikomeje kugaragara kandi zizagumaho kugeza igihe izo mbogamizi zizakemuka burundu.”
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko “Bibabaje kubora Politiki y’imbere ya EU n’inyungu zayo mu karere, bigira uruhare mu byemezo mpuzamahanga bya EU. Ingamba z’ibihano zishyirwaho ziba zigamije guhungabanya Ibihugu ntacyo zizacyemra mu bibazo bihari, ahubwo bibangamira imbaraga zigamije amahoro za Afurika.”
U Rwanda rwavuze ko ubutegetsi bwa DRC budakwiye gukomeza kuyobya umuryango mpuzamahanga, bugamije gusabira u Rwanda ibihano bwitwaje ibinyoma bushaka kuyobya uburari ku gutsindwa kw’imiyoborere yabwo yagize ingaruka ku burenganzira bw’abaturage babwo.
RADIOTV10