Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku munyapolitiki ukomeye mu Burundi wari umaze igihe atagaragara

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Agezweho ku munyapolitiki ukomeye mu Burundi wari umaze igihe atagaragara
Share on FacebookShare on Twitter

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, wari umaze igihe atagaragara mu ruhame kubera uburwayi bukomeye yari afite, yongeye kugaragara.

Uburwayi bwa Ndikuriyo bwavuzwe cyane mu kwezi gushize, aho amakuru yavaga mu Burundi, yavugaga ko uyu munyapolitiki yoherejwe igitaraganya i Nairobi muri Kenya kuvurirwayo.

Uburwayi bwe kandi bwateye impungenge mu bo mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bavugaga ko amakuru y’ubwo burwayi yari yagizwe ibanga, bigatuma hari n’abakeka ko yaba agiye kwitaba Imana.

Umwe mu bo mu muryango we, aganira n’Ikinyamakuru SOS Medias Burundi, mu mpera z’ukwezi gushize, yari yavuze ko yari yasubiye muri Coma, nyuma yuko yari yabanje kuyivamo agatora ka mitende ariko akaza kongera kuremba.

Icyo gihe uyu wo mu muryango wa Révérien Ndikuriyo, yari yagize ati “Dutegereje icyo imbaraga z’Imana zakora, kuko twe twamaze kwiheba.”

Iki kinyamakuru SOS Medias Burundi, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, cyatangaje ko “Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yongeye kugaragara, nyuma yo kugaruka mu Gihugu avuye mu mahanga kwivuza nyuma yuko habayeho kugerageza kumwivugana hakoreshejwe uburozi.”

Iki kinyamakuru kivuga ko Révérien Ndikuriyo, yongeye kugaragara mu ruhame mu isengesho ryabaye kuri uyu wa Kane, risanzwe ari ngarukakwezi ritegurwa n’ishyaka ayoboye.

SOS Medias Burundi ivuga ko ubwo Ndikuriyo yagaragaraga muri iri sengesho, byagaragaraga ko afite intege nke aho yari kumwe n’umugore we.

Iki kinyamakuru kigira kiti “Perezida wa Repubulika, Évariste Ndayishimiye, akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’inararibonye ziyoboye ishyaka, na we yari muri iri sengesho.”

Bivugwa kandi ko Ndikuriyo yagaragaye mu ruhame nyuma y’ibindi birori byateguwe inshuro zirenze imwe, byo kumwakira, ariko ntibikorwe.

Perezida Ndayishimiye yaramukije Ndikuriyo bataherukanaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

U Rwanda rwagaragarije u Burayi ibyifuzo byarwo runasubiza abagereranya ibyo muri Congo n’ibya Ukraine

Next Post

Hamenyekanye ubusabe bwatanzwe mbere y’umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ubusabe bwatanzwe mbere y’umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Hamenyekanye ubusabe bwatanzwe mbere y'umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.