Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yakoze umukwabu wo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura, wasize mu Mirenge itatu hafashwe abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukora ubu bujura.
Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe 2025 mu Mirenge ya Kinazi, uwa Byimana n’uwa Mbuye, yose yo muri aka Karere ka Ruhango.
Mu murenge wa Byimana hafatiwe abantu 10 barimo n’ab’igitsinagore, mu Murenge wa Mbuye hagatirwa abantu batanu bose b’igitsinagabo, mu gihe mu Murenge wa Kinazi hafatiwe abantu 13 na bo bose b’igitsinagabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko aba bantu bafashwe “bakekwaho ubujura burimo kwamburira abantu mu nzira telefoni zigendanwa n’amasakoshi y’abadamu, gutobora amazu y’abaturage, harimo kandi n’ab’igitsinagore bacyekwaho ubufatanyacyaha mu bujura aho bacumbikira abajura ndetse bakabika ibyo bibye.”
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iki gikorwa cyo gushakisha no gufata aba bantu, kigamije gukumira no kurwanya icyaha cy’ubujura, cyaharugurukiwe na Polisi y’u Rwanda, dore ko kiri mu byaha bibangamira umutuzo n’umudendezo by’abaturage ndetse kikagira n’izindi ngaruka mbi zitandukanye.
Yagize ati “Tukaba dushimira abaturage bakomeje ubufatanye bwabo mu kuduha amakuru ku banyabyaha bagafatwa hakumirwa ndetse harwanywa ibyaha muri rusange.”
Aba bantu bakurukiranyweho ibikorwa by’ubujura butandukanye, ubu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo muri iyi Mirenge, iya Byumana, iya Mbuye ndetse n’iya Kinazi.



RADIOTV10