Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irega sosiyete ikomeye y’Abanyamerika ya Apple ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, gukoresha amabuye y’agaciro y’iki Gihugu ngo akurwa mu bihe by’amakimbirane, ubutabera bw’u Bufaransa bwateye utwatsi ikirego cya Leta ya Kinshasa.
Ibifatwa nk’ikimwaro kuri Kinshasa, Ubutabera bw’u Bufaransa bwashyinguye ikirego cy’iki Gihugu cyari cyatanzwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize aho iki Gihugu cyari cyareze iyi sosiyeye ya Apple ishami ryayo ryo mu Bufaranda, ko ikoresha “amabuye y’agaciro aturuka mu makimbirane’.
Mu cyemezo cyafashwe tariki 18 Gashyantare 2025 kigashyirwa hanze tariki 27 n’Abanyamategeko bunganira urega, kigaragaza ko nta bimenyetso bifatika cyangwa bihagije byatanzwe.
Ubutegetsi bwa Kinshasa, burega Apple gukoresha amabuye y’agaciro arimo ayo mu bwoko bwa Étain, tantale, tungstène, na zahabu mu gutunganya ibikoresho byayo bikomeye, yakuwe mu bice byo mu burengerazuba bwa DRC bigenzurwa n’umutwe wa M23 ngo nyuma yo kuhirukana abaturage, iki Gihugu kandi kikavuga ko ngo ayo mabuye y’agaciro anyuzwa mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, mu gihe kitahwemye kubihakana.
Congo Kinshasa ivuga ko ayo mabuye y’agaciro yoherezwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, inashinja Apple ibindi byaha binyuranye, birimo kwakira no gukoresha amabuye y’agaciro y’amibano, no guhishira ibyaha by’intambara.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje gukomeza guhanyanyaza
Nk’uko bitangazwa n’Abanyamategeko bunganira Leta ya DRC, William Bourdon na Vincent Brengarth, ngo nubwo iki “kirego cyashyinguwe’ ariko kuri bo kirabogamye, ndetse ngo ‘bazajurira Ubushinjacyaha bukuru’ bw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris’.
Aba banyamategeko bombi, bavuze ko iki cyemezo cyafashwe n’Ubushinjacyaha bw’i Paris, kidashobora gukoma mu nkokora ibyo Leta ya Kinshasa yiyemeje, bakavuga ko nibiba na ngombwa hazanakoreshwa inzira zo mu birego mbonezamubano kugira ngo hashyirweho Umucamaza wihariye kuri iki kirego.
Ni mu gihe sosiyete ya Apple yo ihakana yivuye inyuma ibirego byose ishinjwa na Leta ya Congo Kinshasa, ndetse ku birebana n’ibyaha by’intambara byavuzwe muri iki kirego, Ubutabera bw’u Bufaransa bwagiriye inama DRC “Kugana Ubushinjacyaha bw’Igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bufite mu bubasha ibyo birego.”
Uretse iki kirego cyari cyashyikirijwe u Bufaransa bukaba bwagiteye utwatsi, hari n’ikindi cyatanzwe mu Bubiligi, byose birega iyi sosiyete ibi byaha.
Ibirego nk’ibi bya Leta ya Kinshasa, byakunze kuzamurwa byose bigamije gushinja u Rwanda ibinyoma ko rwiba amabuye y’agaciro y’iki Gihugu, mu gihe nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, ndetse iki Gihugu kikaba cyarakunze kubyamaganira kure, bikaba bikomeje no gushimangirwa n’ibyemezo bifatwa n’ubutabera bw’Ibihugu binyuranye bitera utwatsi ibi birego bya Congo.
Ivomo: Jeune Afrique
RADIOTV10