Wednesday, December 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe uko byagendekeye umugabo washatse gupfumbatisha umupolisi 50.000Frw

radiotv10by radiotv10
06/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe uko byagendekeye umugabo washatse gupfumbatisha umupolisi 50.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari wagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser mu Mueenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gupfumbatisha umupolisi ruswa y’ibihumbi 50 Frw, ngo amuhe icyangombwa cy’ubuziranenge.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025 ubwo uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yari ari ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwegereza iyi serivisi abakoresha ibinyabiziga muri Rusizi n’utundi Turere bihana imbibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko imodoka y’uyu mugabo yari yarezwe ibyo agomba kuyikoreshaho, aho kujya kubikoresha, agashaka gutanga ruswa.

Yavuze ko yari yaje ku wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, ariko imodoka ye igaragarizwa ibibazo igomba gukoreshwaho, birimo feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n’ibyuma biyobora (steering apparatus).

SP Bonaventure Twizere Karekezi ati “Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n’inote 10 za bitanu, na we abimenyessha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.”

SP Karekezi yibukije abatunze ibinyabiziga n’abashoferi ko mu gihe bagiye kubikoreshereza isuzuma bagasanga bitujuje ubuziranenge; ari umwanya mwiza wo kubikoresha, bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima; bwaba ubwabo bwite ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zaterwa n’amakosa ya mekaniki.

Yasobanuye kandi ko nta zindi ngendo bagomba gukoresha ibyo binyabiziga mu gihe byarezwe amakosa, uretse kwerekeza mu igaraje no kugaruka gusuzumisha ko ayo makosa yamaze gukosorwa, aho guhitamo gutanga ruswa ngo bakingirwe ikibaba, bibakururira ibyago bikomeye birimo n’igihano cy’igifungo.

Uyu mugabo amaze gufatwa, yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + three =

Previous Post

Sanctions: The die is cast?

Next Post

Hahishuwe umubare w’abasirikare ba FARDC batahuwe mu Bitaro bari bihishemo n’amayeri bakoresheje

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

by radiotv10
03/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya...

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

by radiotv10
03/12/2025
0

The proverb “Charity begins at home” is a reminder that kindness, generosity, and good behavior should start with the people...

IZIHERUKA

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda
IBYAMAMARE

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

by radiotv10
03/12/2025
0

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

03/12/2025
ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe umubare w’abasirikare ba FARDC batahuwe mu Bitaro bari bihishemo n’amayeri bakoresheje

Hahishuwe umubare w’abasirikare ba FARDC batahuwe mu Bitaro bari bihishemo n’amayeri bakoresheje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.