Abahinzi bo mu gishanga cya Nyirabidibiri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko begerejwe idamu y’amazi, ariko ko banakeneye imashini zabafasha kuhira.
Aba bahinzi bo mu mu Mirenge ya Nzige, Mwulire na Gahengeri, basanzwe bahinga bahinga ku buso bwatunganijwe mu gishanga cya Nyirabidibiri.
Bavuga ko bakenera kuba bakoresha moteri zuhira imyaka bikababera imbogamizi kuko bakoresha arozwari, ku buryo baramutse babonye moteri mu buryo bwa Nkunganire, byafasha kongera umusaruro.
Uwamahoro Aline ati “Amazi aba ahari ariko bisaba motari yo kuyakurura mu mirima hariya hegereye kanari (Canal) kugira ngo azamuke mu mirima yose.”
Twahirwa Olivier na we yagize ati “Tugira ikibazo cyo kuhageza amazi bitewe nuko amazi ari hasi mu matiyo atabasha kuzamuka ngo agere hano. Noneho kuhuhira ugasanga ni ikibazo kitugoye ariko turamutse tubonye moteri byatworohere, kubera ko habaho nkunganire ya Leta icyo byadusaba cyose kijyanye n’ibyo twashora ngo Leta itwunganire byaba byiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ku bufatanye n’umushinga SAIP bagiye gushaka uburyo begera aba bahinzi kugira ngo ikibazo cyabo gishakirwe umuti.
Ati “Ubu dufite ibijyanye na nkunganire ijyanye no kuhira irimo ibice bibiri abuhira ku buso buto bashobora gukenera turiya tumoteri dutoya ndetse n’abakenera kuhira ku buso bunini na bo turabafsha tunakoresha solar panel na moteri izamura amazi ikayageza kure. Nababwira ko turigufatanya na SAIP nabo turimo turabafasha muri ubwo buryo kugira ngo bashobore kuhira ku buso bunini.”
Aba bahinzi bavuga ko baramutse bunganiwe bagahabwa moteri byakongera amahirwe mu musaruro biteze muri iki gihembwe cy’ihinga B, bikanabafasha kwinjiza agatubutse.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10