Umutwe wa M23 wahaye ikaze undi mutwe witwaje intwaro wa FCR (Front Commun de la Résistance), uvuga ko uko kunguka imbaraga bizafasha mu gukomeza urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa ‘Front Commun de la Résistance’ (FCR), rikanashimangirwa n’ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23.
Mu butumwa bwanditse bwatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatambukije kuri X, yavuze ko uyu mutwe wa “Front Commun de la Résistance (FCR) wiyunze ku mugaragaro kuri Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).”
Yakomeje agira ati “Ubu bumwe burongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa Congo yigenga. Turahamagarira indi mitwe yitwaje intwaro yose, abanyapolitiki ndetse n’Imiryango y’Abanyekongo kugenza nk’uku.”
Ubu butumwa bwanditse bwa Lawrence Kanyuka, buherekejwe n’amashusho y’ubuyobozi bw’umutwe wa FCR, bugaragaza ko uyu mutwe wiyemeje kwiyunga kuri M23 ku mugaragaro.
Muri iri tangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa FCR, Col. Augustin Darwin; yavuze ko nk’uyu mutwe ukorera muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, bafashe iki cyemezo “tugendeye ku miyoborere mibi y’Igihugu, y’ubutegetsi bwa Kinshasa, igaragazwa n’amasezerano adashyirwa mu bikorwa, kunyereza umutungo w’Igihugu, gukura abaturage mu byabo,…”
Yakomeje agaragaza ko byumwihariko ibi bibazo byugarije abatuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibibazo by’umutekano byifashe nabi muri iki gihe.
Yavuze nk’ibice byugarijwe cyane, birimo Beni, Lubero uri Kivu ya Ruguru, ndetse na Ituri muri Kivu y’Epfo, ahakomeje kubera amarorerwa akorwa n’imitwe nka ADF, FDLR bishyigikiwe n’igisirikare cy’Igihugu FARDC.
Yakomeje avuga kandi ko ibi hiyongeraho no “kuba nta bushake buhari bw’ubuyobozi bw’Igihugu mu gushakira umuti ibi bibazo no gufata inshingano mu kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro, ahubwo bukayinjiza mu gisirikare cy’Igihugu.”
Ndetse anongeraho ko igisirikare cya Congo (FARDC) kijanditse mu bikorwa by’ubujura, ndetse kikaba gikoreshwa mu bujura bw’amabuye y’agaciro ndetse kikaba cyaragiye kigaragaza imbaraga nke kigenda kiva mu bice bitandukanye nta mpamvu, aho abasirikare banyuraga hose bakaba bararangwaga n’ibikorwa bibi by’ubujura, no gusambanya abagore.
Ati “Iyi myitwarire igayitse, ituma FARDC iba umwanzi wa mbere w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Uyu muvugizi wa FCR yaboneyeho kugenera ubutumwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko kigomba kuva mu bice byose kirimo bitarenze amasaha 24.
RADIOTV10