Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ikiraro bacagaho bajya mu ngo zabo cyasenywe kugira ngo cyubakwe neza, ariko amezi abaye ane batazi irengero rya rwiyemezamirimo wacyubakaga.

Ni ikiraro kiri ku muhanda ujya mu ngo z’abaturage bava mu Kagari ka Ryabizige bajya mu Mudugudu wa Nyakabanda mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe no gukomeza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.

Bayavuge Liberatha ufite ubutaka bwarunzweho amabuye azifashishwa mu kubaka iki kiraro, agaruka ku mbogamizi afite kubera idindira ryo kucyubaka, ati “Rwiyemezamirimo yasutse amabuye n’umucanga mu nsina zanjye numva ko ntacyo bitwaye kuko bazabikuramo vuba, none amezi banza agiye kugera kuri ane cyangwa atanu ku buryo nabuze uko nahinga udushyimbo nahingagamo.”

Ni mu gihe kandi abaturiye iki kiraro na bo bagaragaza ko kimaze amezi arenga ane gisenywe ngo cyubakwe ariko bakaba baraherutse bacukura bakazana umucanga n’amabuye gusa.

Mukeshimana Jean bosco ati “Haje ba rwiyemezamirimo bavanaho ibiti twanyuragaho ngo bagiye kucyubaka ariko bamaze kugicukura gutya ntibongera kugikora.”

Abaturage bagaragaza ko uku gutinda gukora iki kiraro bigenda bibagiraho ingaruka bityo bagasaba ko kugikora byakwihutishwa.

Turikumwenimana Zakayo ati “Iyo nambutsaga imyaka y’abaturage nkayigeza haruya ku muhanda nabaga mfite ayanjye (amafaranga) none byarahagaze inzara ni yose.”

Uzayisenga Bosco ati “Twe tumeze nk’abafunzwe kuko abafite moto ni ukuzibitsa mu gasozi kuko tubura aho tuzinyuza, ikindi kuba kirangaye ni imbogamizi ku bana bacu kuko hari nk’umwana wanjye wiga muri garidiyene (nursery school) aherutse kugwamo, ni Imana yakinze akaboko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko habayeho ikibazo cy’abatekenisiye bazi ikoranabuhanga riri gukoreshwa mu kubaka ibiraro muri iyi minsi, gusa akavuga ko byamaze gufata umurongo, nubwo atagaragaza igihe iki kiraro kizubakirwa.

Ati “Uyu ni umushinga utangiye vuba kandi ukoresha technology itandukanye n’izo twakoreshaga mbere, kubaka ibiraro bikoresheje amabuye ni technology ihendutse kandi ibiraro bikaba bikomeye ariko byasabye ko tujya dukura abakozi i Musanze kuko bo badutanze kubyubaka ariko ubu twamaze kubimenya ku buryo bitaba impamvu yo gukererwa.”

Umushinga wo kubaka iki kiraro uhuriyeho ibiraro bibiri bigomba kubakwa ku muferege umwe uri mu Mudugudu wa Nyakabanda mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe.

Iki kiraro ubu ni ikirangarizwa
Aba baturage bavuga ko bibateye impungenge

Ntibakibona uko bambuka ngo bajye gusura abavandimwe n’insutsi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

Next Post

M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo

M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.