Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Bisi itwara abagenzi yavaga i Nyamirambo, yakoreye impanuka mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, igongana n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, ikomerekeramo abantu 23 barimo batatu bakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025 saa moya zirengaho iminota mu muhanda uva i Nyamirambo werecyeza mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Gitega mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Bisi ya Sosiyete ya RITCO yari ivanye abagenzi i Nyamirambo, bivugwa ko yabaye nk’ibeberekera moto byari mu cyerekezo kimwe, igahita igongana n’indi modoka ya Toyota Hilux yari iri mu cyerekezo kigana aho iyi bisi yavaga.
Mu kugongana kw’iyi bisi n’iyo Toyota Hilux, indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yari iri nyuma y’iyo Hilux, yahise iyisekura, ku buryo iyi ya Hilux yangiritse cyane, ndetse n’umushoferi wari uyitwaye arakomereka bikabije, ndetse no kumukura muri iyi modoka yari yangiritse byasabye kubanza gucagagura iyi modoka.
Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka ubwo yabaga, bavuga ko iyi modoka ya Bisi ari yo yashatse gukatira umumotari, igahita isanga iriya ya Hilux mu mukono wayo, ikayigonga bikomeye dore ko yanihutaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abantu 23 bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Yagize ati “Hakomeretse abantu makumyabiri na batatu (23) barimo batatu (3) bakomeretse bikomeye, bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK.”
SP Emmanuel Kayigi wavuze ko abandi bantu bagiye bajyanwa mu Bitaro b’Ibigo Nderabuzima binyuranye, yatangaje ko hagikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.



RADIOTV10