Mu kiganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umutwe wa M23, General Sultani Makenga yagiranye na Alain Destexhe wabaye Umusenateri mu Bubiligi, yavuze byinshi, ku ntego barwanira, impamvu bafashe Imijyi ya Goma na Bukavu, uko uyu mutwe ubasha gukubita incuro igisirikare cy’Igihugu gifite byose kinafite abagifasha.
Mu nyandiko yashyizwe hanze na Alain Destexhe wagarutse ku kiganiro yagiranye na General Makenga, yavuze ko uyu musirikare wo hejuru udakunze kwemera kugirana ibiganiro n’abantu, yamwereye ko baganira, bakagirana ikiganiro ahantu harinzwe bidasanzwe, hari imodoka nyinshi zifite ibirango bya FRDC [birumvikana n’izo M23 yambuye FARDC].
Uyu munyapolitiki avuga ko ubwo baganiraga, imbere ya General Makenga hari icyombo, na telefone eshatu, buri kanya zisona ndetse n’amajwi acicikana ku cyombo, ubundi agakubitaho ijisho areba abamuhamagaye.
Uyu munyapolitiki yinjiye nyirizina mu byo baganiriye, buri kibazo n’igisubizo yahabwaga n’uyu musirikare bigaragara ko ubuzima bwe yimariyemo igisirikare, yamubajije niba nyuma yo gufata Goma na Bukavu, bazakomeza bakagera i Kinshasa.
Yamusubije agira ati “Oya, keretse igihe batugabyeho ibitero. Tuzabihagarika twirwanaho. Mugomba kumva ko twafashe intwaro kuko twari turambiwe akarengane ko kuturimbura. Ntabwo twari gukomeza kureka ngo batwice tutagize icyo dukora. Birababaje kubona isi yose yarateye umugongo ibyo byose.”
General Makenga yakomeje anamugaragariza ingero zirimo ubwicanyi buherutse gukorerwa ahitwa Nturo muri Teritwri ya Masisi, ati “Wabonye uburyo hari agace katwitswe konyine kubera ko gatuwe n’Abatutsi. Tugomba kurandura iyo ngengabitekerezo y’irondabwoko, tukimakaza ubwiyunge.”
Alain Destexhe arongera aramubaza ati “Kuki mwafashe Goma na Bukavu?” Makenga amusubiza agira ati “Ntabwo byari mu ntego zacu, ariko i Goma ni ho FARDC n’abandi barwanyi bayifasha bakoreshaga bagaba ibitero ku birindiro byacu no ku baturage b’abasivile bo mu bice tugenzura. Ntabwo twari gukomeza kubyihanganira. Ubundi rero FARDC n’abasirikare b’u Burundi bisuganyirije i Bukavu ubundi bakajya bakira ibikoresho ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu. Byatumye dufata Bukavu kugira ngo dukureho izo mpungenge. FARDC bakomeje kutugabaho ibitero na za Drone muri Kisangani.”
Abajijwe ukuntu umutwe abereye Umugaba Mukuru w’Ingabo ubasha kubona intsinzi imbere y’igisirikare gikomeye gifite abasirikare benshi n’ubushobozi, General Makenga, yabanje guceceka, arangije agira ati “Dufite impamvu turwanira kandi igisirikare cyacu gifite intego, ikindi cyiyongereyeho, ntayandi mahitamo dufite: ni intsinzi cyangwa se twe tukazimira. Abo duhanganye bo ntibari muri ibyo bihe. Kandi binatandukanye na FARDC, abasirikare bacu ntibahembwa. Barwanira intego no gukunda Igihugu.”
Yanabajijwe kandi ku bijyanye n’ibyatangajwe na Guverinoma ya Angola ko ubutegetsi bwa Congo bwemeye kuganira n’uyu mutwe, avuga ko M23 yo kuva cyera yiteguye ibiganiro. Igisubizo kuri iyi ngingo kiratambuka mu yindi nkuru inyuzwa kuri uru rubuga.

RADIOTV10
Ariko njye ndumva niba koko repubulika iharanira demukarasi ya kongo idashaka,kandi ishidikanya ibiganiro nibakomeze bahagarare kukuri kwabo kuko ntampuhwe isi ifitiye abantu cyaneko uba usanga amahanga niyo ahagaritse intambara bazimurira muri afurika ubwo rero cunga sana