Abagaba Bakuru b’Ingabo z’u Rwanda na Ethiopia, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire y’Ibihugu byombi mu bya gisirikare, arimo arebana n’ubufatanye mu by’imyitozo ya gisirikare no kurwanya iterabwoba.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mabarakh Muganga n’itsinda ayoboye barimo muri Ethiopia.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’itsinda ayoboye rigizwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa Patrick, basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Ethiopia- ENDF (Ethiopia’s National Defence Force).
Ubuyobozi bwa RDF kandi bwatangaje ko muri uru ruzinduko, impande zombi zasinye amasezerano, yashyizweho umukono n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi, General Mubarakh Muganga na mugenzi we Field Marshal Birhanu Jula.
Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo za Ethiopia, avuga ko aya masezerano yasinywe nyuma yuko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku byo impande zombi zakorana mu bya gisirikare.
Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa ENDF, rivuga ko Umuyobozi Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo za Ethiopia, Major General Teshome Gemechu yavuze ko “Ethiopia n’u Rwanda bakomeje gukorana mu bikorwa byihariye bya gisirikare kuva mu myaka myinshi yashize, none bageze no ku masezerano yo gukomeza guteza imbere imikoranire hagati yabo mu bihe biri imbere.”
Aya masezerano yashyizweho umukono, ni ayo mu bikorwa binyuranye mu bya gisirikare, birimo gukorana mu bijyanye no kubaka ubushobozi n’imyitozo mu bya gisirikare, gusangizanya ubunararibonye, kurwanya iterabwoba n’ibindi bibazo bijyanye n’igisirikare.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa Patrick; na we yavuze ko u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano urambye kandi mwiza.
Brigadier General Patrick kandi yavuze ko Ethiopia ari Igihugu cyagiye gifasha u Rwanda mu bihe by’ibibazo, bityo ko umubano w’Ibihugu byombi uzakomeza gutezwa imbere byumwihariko mu mikoranire mu bikorwa byihariye bya gisirikare.





RADIOTV10