Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in MU RWANDA
0
Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, habaye indi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Bisi, nyuma yuko mu Mujyi wa Kigali habereye indi yakomerekeyemo abantu barenga 20.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025 nk’uko byanemejwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Ni impanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster mu Muhanda Kamonyi-Kigali, aho iyi modoka yagonganye n’indi ikangirika cyane.

Mu butumwa busubiza ku rubuga nkoranyambaga rwa X umuturage wari watangaje iby’iyi mpanuka, Polisi y’u Rwanda, yavuze ko amakuru y’iyi mpanuka “twayamenye ndetse n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayigezeho. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga.”

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge habereye indi y’imodoka na yo yo mu bwoko bwa Bisi itwara abagenzi yagonganye n’izindi, igakomerekeramo abantu 23.

Iyi yabaye mu Mujyi wa Kigali hirya y’ejo hashize, ku wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, bivugwa ko yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye iyi bisi itwara abagenzi, wanyuze kuri moto agahita agongana n’imodoka zari mu mukono wazo zerecyeza mu cyerekezo iyo yari atwaye yavagamo.

Iyi mpanuka kandi ibaye nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Polisi y’u Rwanda igiranye ikiganiro n’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwo kwirinda no gukumira impanuka.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi agaruka kuri zimwe mu mpamvu zikomeje gutera izi mpanuka, yagize ati “Inyinshi mu mpanuka ziba ziterwa no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, ubusinzi, kwihuta mutanguranwa abagenzi ngo mukore inshuro nyinshi, gucomokora akagabanyamuvuduko, umunaniro, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y’abo mwatwaye, uburangare n’ibindi.”

SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho kandi kwibutsa abashoferi b’Imodoka zitwara abagenzi ko baba bagomba kuzirikana ko bafite mu biganza byabo ubuzima bw’abo batwaye, bityo ko bakwiye kwirinda icyateza impanuka cyose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 13 =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yakomoje ku mvano y’ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Congo

Next Post

M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma

Related Posts

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije...

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

by radiotv10
29/10/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aravuga ko atakibasha kubonera ibitotsi mu nzu ye yiyubakiye nyuma...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma

M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n'imirwano y’i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.