Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwasabiye Akaliza Sophie igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari zirenga 5 Frw ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga sheki itazigamiwe kuri Muyango Deo Rutayisire uri mu bantu barenga 500 barega umugabo we Manzi Davis kubariganya amafaranga arenga miliyari 13 Frw binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX.

Manzi n’umugore we Sophie bakurikiranyweho kuba barakaga abaturage amafaranga babizeza inyungu z’umurengera ariko birangira ibyo babasezeranyaga bidashyizwe mu bikorwa ndetse n’amafaranga yabo ntibayabasubiza.

Taliki 08 Mata 2024 Umugore wa Manzi Davis witwa Akaliza Sophie yari yahaye Muyango Deo Rutayisire sheki ya Miliyoni 532 Frw yo kumwishyura, igihe kigeze basanga amafaranga ntayariho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama nibwo rwaburanishije uru rubanza Muyango Deo aregamo Akaliza Sophie.

Akaliza Sophie ntiyagaragaye mu rukiko, nubwo yari yaramenyeshejwe ariko urubanza rwaburanishijwe adahari.

Umushinjacyaha yasabye ko Urukiko rwakwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha rugahamya Akaliza Sophie icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, bityo rukamukatira igifungo cy’imyaka itanu 5 n’ihazabu y’amafaranga Miliyari 5 na Miyoni 320, yikubye inshuro 10 nk’uko amategeko abiteganya.

Hagati aho umwuganizi wa Muyango Deo Rutayisire mu mategeko yasabye indishyi za Miliyari zisaga 10 Frw nyuma y’igihe gishize ahaye amafaranga uyu muryango binyuze kuri Sophie Akariza nyiri Kigo cya Billion Traders FX kugira ngo bajye bamucururiza, kikamwungukira inyungu.

Muyango Deo Rutayisire, mu Rukiko yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024 yagiye aha Sophie Akariza ibihumbi by’amadorari amwizeza ko ari umuhanga mu gucuruza amafaranga ndetse afite n’ikoranabuhanga rimufasha mu gucuruza amafaranga. Kandi yamwizezaga ko ibyo bakora byemewe n’amategeko kuko bari bafite icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Umucamanza yapfundikiye urubanza yanzura ko umwanzuro kuri uru rubanza uzatangazwa Taliki 10 Mata 2025 saa munani z’amanywa.

NTAMBARA Garleon

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yakoze impinduka mu Buyobozi bwa RDF

Related Posts

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yakoze impinduka mu Buyobozi bwa RDF

BREAKING: Perezida Kagame yakoze impinduka mu Buyobozi bwa RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.