Itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zageze i Luanda muri Angola, aho zagombaga kuganirira n’umutwe wa M23 waje kwivana muri ibi biganiro mu buryo butunguranye.
Ibi biganiro by’imishyikirano byari guhuza ubuyobozi bwa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.
Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwari bwatumiwe muri ibi biganiro, bwari bwamaze no kugenda itsinda ry’intumwa z’abantu batanu bagombaga kubuhagararira.
Mu masaha y’ijoro ryacyeye, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyize hanze itangazo, buvuga ko bwikuye muri ibi biganiro, kubera ibihano byari bimaze gufatirwa abarimo bamwe mu bayobozi bo muri iri huriro byatangajwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu ijoro ryacyeye kandi, ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, byari byatangaje ko imyiteguro irimbanyije kugira ngo hatangizwe ibi biganiro bitaziguye bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Ubutumwa Perezidansi ya Angola yari yatangaje kuri Facebook, bwavugaga ko “Itsinda rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryitabiriye ibiganiro na M23, bariteguye bamaze kugera i Luanda.”
Muri ubu butumwa bwa Perezidansi ya Angola, yavugaga kandi ko itsinda ry’umutwe wa M23 na ryo ryari ritegerejwe ko rigera i Luanda muri Angola kuri uwo munsi wo ku wa Mbere.
Yari yagize iti “Ibisabwa byose byashyizwe ku murongo kugira ngo ejo [ubwo ni uyu munsi] hazatangire ibiganiro by’imishyikirano nk’uko biteganyijwe tariki 18 Werurwe.”
Ibi biganiro byari guhuza M23 n’ubutegetsi bwa Congo, byari bigiye kuba nyuma y’igihe kinini DRC ivuga ko idateze kuganira n’uyu mutwe, mu gihe iki Gihugu kitahwemye gusabwa kwemera kwicana ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe.
Ibi biganiro byari byafashwe nk’intambwe ikomeye mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, byakomwe mu nkokora n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wafatiye ibihano, abarimo abayobozi bo muri M23, aho uyu Muryango wongeye kunengwa kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika, nyamara uyu Mugabane ukomeje kugaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo.
RADIOTV10