Ibitero by’indege bya Israel byagabwe kuri Gaza, byahitanye abantu barenga 330 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima za Palestina, mu gihe hari hamaze amezi atatu hariho agahenge.
Ibi byahagaritse agahenge kari kamaze amezi abiri mu mirwano ihanganishije umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel (IDF).
IDF yatangaje ko ibibi tero byagabwe byari bigamije kugukuraho ibikorwa byiswe iby’iterabwoba bya Hamas, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo Israel Katz, ari na bo bategetse ko hagabwa ibyo bitero mu gitondo cyo ku wa Kabiri.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya Israel, rivuga ko impamvu y’iyo myanzuro ari uko Hamas yakomeje kwanga kurekura imfungwa z’Abanya-Israel ndetse ikanga n’ibitekerezo byose byatanzwe n’intumwa ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, n’abandi bahuza bagize uruhare mu biganiro, bityo ko ko byari ngombwa ko hakoreshwa ingufu kugira ngo ifungure imfungwa zayo zigikomeje gufatwa muri Gaza.
Iri tangazo rigira riti “Guhera ubu, Israel izakomeza kugaba ibitero kuri Hamas hifashishijwe imbaraga zose zishoboka za gisirikara.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo gahunda yo kugaba ibi bitero yari yatanzweho icyifuzo n’Ingabo za Israel (IDF), nyuma kiza kwemezwa ndetse gishyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri.
Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye (ONU), Danny Danon, yaburiye Hamas asaba ko irekura imfungwa zose, avuga ko bitabaye ibyo bazafatwa nk’abanzi, ndetse bizabagiraho ingaruka zikomeye.
Hamas ishinja Israel kurenga ku masezerano y’agahenge, kandi ko ibi bitero byayo biri gushyira mu kaga imfungwa z’Abanya-Israel zikiri muri Gaza.
Kugeza ubu Hamas ntiratangaza ko yongeye gutangiza intambara, ahubwo yasabye abahuza ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10