Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Hari ahavugwa abagabo bagize ihungabana batewe n’abagore babo kubera ibyo babakorera

radiotv10by radiotv10
21/03/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Burundi: Hari ahavugwa abagabo bagize ihungabana batewe n’abagore babo kubera ibyo babakorera
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’Umuryango utari uwa Leta ‘Hommes en Détresse’ wo mu Burundi, igaragaza ko abagabo 199 bo mu Ntara ya Kayanza, bagize ihungabana batewe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, barimo n’umwe wishwe n’agahinda gakabije.

Iyi raporo isohotse mu gihe muri iki cyumweru hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagabo wizihizwa tariki 18 Werurwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko Umuryango utari uwa Leta, uzwi nka Hommes en Détresse, ugaragaza ko abagabo 199 bo mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, bagize ihahamuka batewe n’ibyo bakorewe n’abagore babo.

Boniface Nduwimana, Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango utari uwa Leta; yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru y’iri hohoterwa rikorerwa abagabo, harimo amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse no kubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Yavuze ko bamwe mu bagore bakorera abagabo babo ihohoterwa yaba iryo mu mitekerereze ndetse no ku mubiri, bituma bamwe mu bagabo binjira mu gahinda gakabije.

Yagize ati “Hari abagabo basuzuhurwa, bakorerwa ihohoterwa ryo mu magambo ndetse n’iryo ku mubiri bakorerwa n’abagore babo. Bamwe binatuma bagira agahinda gakabije, rero twagiye twakira n’ibibazo nk’ibyo bikomeye, birimo n’umwe wapfuye.”

Uyu Muryango utari uwa Leta, Hommes en Détresse wasabye ubuyobozi bw’u Burundi, gushyiraho itegeko ryihari rirengera uburenganzira bw’abagabo mu muryango.

Boniface Nduwimana yavuze ko haramutse hashyizweho iri tegeko, byatuma imyumvire yo guhishira ihohoterwa rikorerwa abagabo ihagarara, rikarushaho kuzamura uburinganire mu miryango.

Ati “Ntabwo dushobora kuvuga iterambere rirambye mu gihe umuryango ufite ibibazo. Kugira uburenganzira bungana ntibivuze kurinda abagore gusa, ahubwo bigomba no kumvikana ko n’abagabo barindwa ihohoterwa rikorerwa mu ngo.”

Mu Burundi, hakomeje kumvikana abagabo bahohoterwa n’abagore babo, ariko bakaba batabihingutsa kuko baba bumva biteye ipfunwe.

Kimwe no mu Rwanda, imwe mu miryango itari iya Leta ndetse n’inzego zinyuranye, zakomeje kugira inama abagabo kutihagararaho igihe bahohotewe n’abagore babo, ahubwo ko bakwiye kujya babivuga kugira ngo uwo bigaragara ko yabikoze abibazwe n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gucunga umutekano wo mu mazi

Next Post

Nyagatare: Ubushyamirane bwaturutse kuri Sim Card bwatumye humvikana inkuru y’akababaro

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Ubushyamirane bwaturutse kuri Sim Card bwatumye humvikana inkuru y’akababaro

Nyagatare: Ubushyamirane bwaturutse kuri Sim Card bwatumye humvikana inkuru y'akababaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.