Raporo y’Umuryango utari uwa Leta ‘Hommes en Détresse’ wo mu Burundi, igaragaza ko abagabo 199 bo mu Ntara ya Kayanza, bagize ihungabana batewe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, barimo n’umwe wishwe n’agahinda gakabije.
Iyi raporo isohotse mu gihe muri iki cyumweru hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagabo wizihizwa tariki 18 Werurwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko Umuryango utari uwa Leta, uzwi nka Hommes en Détresse, ugaragaza ko abagabo 199 bo mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, bagize ihahamuka batewe n’ibyo bakorewe n’abagore babo.
Boniface Nduwimana, Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango utari uwa Leta; yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru y’iri hohoterwa rikorerwa abagabo, harimo amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse no kubana mu buryo butemewe n’amategeko.
Yavuze ko bamwe mu bagore bakorera abagabo babo ihohoterwa yaba iryo mu mitekerereze ndetse no ku mubiri, bituma bamwe mu bagabo binjira mu gahinda gakabije.
Yagize ati “Hari abagabo basuzuhurwa, bakorerwa ihohoterwa ryo mu magambo ndetse n’iryo ku mubiri bakorerwa n’abagore babo. Bamwe binatuma bagira agahinda gakabije, rero twagiye twakira n’ibibazo nk’ibyo bikomeye, birimo n’umwe wapfuye.”
Uyu Muryango utari uwa Leta, Hommes en Détresse wasabye ubuyobozi bw’u Burundi, gushyiraho itegeko ryihari rirengera uburenganzira bw’abagabo mu muryango.
Boniface Nduwimana yavuze ko haramutse hashyizweho iri tegeko, byatuma imyumvire yo guhishira ihohoterwa rikorerwa abagabo ihagarara, rikarushaho kuzamura uburinganire mu miryango.
Ati “Ntabwo dushobora kuvuga iterambere rirambye mu gihe umuryango ufite ibibazo. Kugira uburenganzira bungana ntibivuze kurinda abagore gusa, ahubwo bigomba no kumvikana ko n’abagabo barindwa ihohoterwa rikorerwa mu ngo.”
Mu Burundi, hakomeje kumvikana abagabo bahohoterwa n’abagore babo, ariko bakaba batabihingutsa kuko baba bumva biteye ipfunwe.
Kimwe no mu Rwanda, imwe mu miryango itari iya Leta ndetse n’inzego zinyuranye, zakomeje kugira inama abagabo kutihagararaho igihe bahohotewe n’abagore babo, ahubwo ko bakwiye kujya babivuga kugira ngo uwo bigaragara ko yabikoze abibazwe n’amategeko.
RADIOTV10