Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rurageretse hagati y’uvuga ko yambuwe n’umunyemari bivugwa ko agendana imbunda unatinyitse

radiotv10by radiotv10
22/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rurageretse hagati y’uvuga ko yambuwe n’umunyemari bivugwa ko agendana imbunda unatinyitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage uvuga ko yambuwe amafaranga akabakaba miliyoni 2 Frw n’umushoramari nyiri uruganda ‘Imena Coffee’ ruherereye mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi unavugwaho kuba akomeye atinywa n’abayobozi ngo kuko anagendana imbunda, arasaba kwishyurwa, mu gihe uyu munyemari we avuga ko nta mwenda amufitiye.

Umuturage witwa Ukwiye Marius avuga ko muri Gicurasi umwaka ushize yagemuriye toni ebyiri za kawa uru ruganda, mu bihe bitandukanye, bakamuha udupapuro duto tugaragaza ingano y’ikawa bakiriye.

Uyu muturage avuga ko aho atangiriye kwishyuza, nyiri uru ruganda yamubwiye ko amafaranga yayahaye uwari ushinzwe gucunga uru ruganda (manager) akayarya bityo ko ari we agomba kwishyuza.

Marius agira ati “Bagombaga kumpa 1 958 400 Frw. Nyiri uruganda yambwiye ko amafaranga yayahaye manager arayarya ambwira ko ari we ngomba kwishyuza.”

Bivugwa ko uyu Uzabakiriho Felix nyiri uruganda yagiranye ibibazo n’uwari manager we ngo wamuteje igihombo ndetse akanatabwa muri yombi ariko akaza kurekurwa n’Ubushinjacyaha.

Uzabakiriho Felix uvugwaho kwambura uyu muturage we, avuga ko nta musaruro we winjiye mu ruganda rwe ndetse ko amajeto yitwa ko afite nta gaciro we ayaha.

Ati “Ntacyo twamwambuye, umusaruro we ntawo nzi. Njyewe umusaruro nemera ni uri ku mafishi. Ifishi ye ntayo mbona nta n’ihari. Nta nyandiko n’imwe dufite ye ibigaragaza. Jeto n’ifishi biratandukanye, jeto ni agapapuro.”

Ni mu gihe abaturage basanzwe bagemura ikawa kuri uru ruganda bavuga ko n’ubusanzwe na bo bahabwa utwo dupapuro bita Jeto.

Ngirinshuti Clement ati “Kariya ka Jeto ni ko konyine nta fishi aba yakwandikiye. Ni ko gusa batanga kandi iyo ugize ibyago ukagatakaza ntacyo wishyuza.”

Ku ya 31 Mutarama uyu mwaka ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busubiza uyu muturage bwasabye ubw’Umurenge wa Gikundamvura gukemura iki kibazo mu minsi 15 ariko uyu muturage avuga ko ntacyakozwe ku mpamvu bamwe bavuga ko uwishyuzwa yaba atinywa n’abayobozi.

Marius agira ati “Umuyobozi wese ngezeho numva atinya uriya mugabo. Ngo ni uko yabaye umusirikari.”

Clement na we ati “None se umuntu witwaza imbunda ku ipokezo (ku rukenyerero) wabuzwa n’iki kumutinya. Pisitori arayigendana, none se ko batubwira ko ari umujepe.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo yakimenye agasaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura kugikurikirana agira n’icyo avuga ku kuba uyu mushoramari yaba atinywa n’abayobozi.

Agira ati “Twohereje yo abagikurikirana barimo umuyobozi w’umurenge ngo ahamagare impande zombi ndetse uwo muturage bamusabye kuzana aho bagiye bandika umusaruro yabahaye kugira ngo nihaba ho kubyumvikana ho tumusabe kumwishyura, nahoze mbaza bambwira ko hari ibyo bamutumye atarazana. Aramutse abizanye tukabona ko bifite ukuri twamwishyuriza. Nta muntu utinyitse ku buryo yatinywa n’inzego zose ngo agere aho yambura abaturage kubera icyo ari cyo.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura buvuga ko butegereje amasezerano uyu muturage yagiranye n’uruganda ngo bubone kumwishyuriza ndetse na we akavuga ko nta fishi uyu muturage afite igaragaza ko yaruhaye ikawa mu gihe we avuga ko ubusanzwe ibyo byose ntabijya bikorwa uretse amajeto gusa.

Yandikiye ubuyobozi asaba kurenganurwa
Ubuyobozi bwaramusubije
Kamwe mu dupapuro yandikirwaga ko umusaruro agemuye wakiriwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Urwego rumwe rwo mu Butasi muri America

Next Post

Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.