Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&Burundi: Hahishuwe indi ntambwe yari yatewe mbere y’amagambo ya Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bibabaje kuko yabivuze mu gihe hari hatangiye gukorwa ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi umaze igihe utifashe neza, ndetse ko abakuriye Dipolomasi zabyo bari baganiriye kandi bumvaga kimwe ibibazo bihari.

Ni nyuma yuko Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ashinja u Rwanda, ko rufite umugambi wo gutera Igihugu cye ngo ruciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe, avuga ko rufite umugambi wo kuwukoresha rugatera Igihugu cye.

Ndayishimiye yageze n’aho avuga ko ngo mu gihe u Rwanda rwaba rushaka “gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Yatangaje ibi mu gihe mu minsi ishize abahagarariye inzego z’ubutasi hagati y’Ibihugu byombi bahuriye mu Ntara ya Kirundo, mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biriho, kugira ngo umubano w’ibi Bihugu byombi wongere usubire ku murongo, n’imipaka ifungurwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko “amagambo ya nyakubahwa Perezida w’u Burundi arababaje cyane, mu gihe abayobozi b’Igisirikare n’ubutasi b’Ibihugu byombi bari bari mu biganiro, kandi bari bamaze kugera ku kwemeranya ko hagomba kubaho gucubya umwuka mubi yaba mu bya gisirikare ndetse no mu mvugo.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati “Nanjye ubwanjye nari nabiganiriyeho na mugenzi wanjye w’u Burundi ubwo twari mu nama y’Abaminisitiri ihuriweho ya EAC na SADC i Harare tariki 17 Werurwe 2025, kandi rwose twari twahuje umurongo kuri iki kibazo.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yakomeje avuga ko nubwo Perezida w’u Burundi yatangaje aya magambo asa nk’asubiza ibintu irudubi, u Rwanda ruzakomeza guharanira ko hagati yarwo n’u Burundi haba amahoro kimwe no mu karere k’Ibiyaga Bigari, kandi ko yizeye ko u Burundi buzisubiraho kuri ibi byatangajwe na Perezida wabwo.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abaturage, ubwo yagarukaga ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu bibiri by’ibituranyi (u Burundi na DRC) yavuze ko kimwe muri ibi Bihugu cyahindukiye kikaba cyifuza ko ibibazo biri hagati yacyo n’u Rwanda bitorerwa umuti.

Benshi bahise bakeka u Burundi, ndetse bikaba byari byanashimangiwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, aho yavuze ko nubwo ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi bikiri mu ntangiriro, ariko hari icyizere ko bizagira icyo bitanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

General Muganga yibukije ipfundo ry’umubano w’Ingabo z’u Rwanda-RDF n’iza Uganda-UPDF

Next Post

Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

Related Posts

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere
AMAHANGA

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

by radiotv10
28/07/2025
0

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Do young Rwandans really understand financial independence?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.