Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bibabaje kuko yabivuze mu gihe hari hatangiye gukorwa ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi umaze igihe utifashe neza, ndetse ko abakuriye Dipolomasi zabyo bari baganiriye kandi bumvaga kimwe ibibazo bihari.
Ni nyuma yuko Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ashinja u Rwanda, ko rufite umugambi wo gutera Igihugu cye ngo ruciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe, avuga ko rufite umugambi wo kuwukoresha rugatera Igihugu cye.
Ndayishimiye yageze n’aho avuga ko ngo mu gihe u Rwanda rwaba rushaka “gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Yatangaje ibi mu gihe mu minsi ishize abahagarariye inzego z’ubutasi hagati y’Ibihugu byombi bahuriye mu Ntara ya Kirundo, mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biriho, kugira ngo umubano w’ibi Bihugu byombi wongere usubire ku murongo, n’imipaka ifungurwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko “amagambo ya nyakubahwa Perezida w’u Burundi arababaje cyane, mu gihe abayobozi b’Igisirikare n’ubutasi b’Ibihugu byombi bari bari mu biganiro, kandi bari bamaze kugera ku kwemeranya ko hagomba kubaho gucubya umwuka mubi yaba mu bya gisirikare ndetse no mu mvugo.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati “Nanjye ubwanjye nari nabiganiriyeho na mugenzi wanjye w’u Burundi ubwo twari mu nama y’Abaminisitiri ihuriweho ya EAC na SADC i Harare tariki 17 Werurwe 2025, kandi rwose twari twahuje umurongo kuri iki kibazo.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yakomeje avuga ko nubwo Perezida w’u Burundi yatangaje aya magambo asa nk’asubiza ibintu irudubi, u Rwanda ruzakomeza guharanira ko hagati yarwo n’u Burundi haba amahoro kimwe no mu karere k’Ibiyaga Bigari, kandi ko yizeye ko u Burundi buzisubiraho kuri ibi byatangajwe na Perezida wabwo.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abaturage, ubwo yagarukaga ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu bibiri by’ibituranyi (u Burundi na DRC) yavuze ko kimwe muri ibi Bihugu cyahindukiye kikaba cyifuza ko ibibazo biri hagati yacyo n’u Rwanda bitorerwa umuti.
Benshi bahise bakeka u Burundi, ndetse bikaba byari byanashimangiwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, aho yavuze ko nubwo ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi bikiri mu ntangiriro, ariko hari icyizere ko bizagira icyo bitanga.
RADIOTV10