Umugabo wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yitabye Imana nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya, biturutse ku kinyobwa cya kanyanga bivugwa ko yasangiraga na mugenzi we bari bafite akajerekani kayo k’amacupa 15 batoraguye mu ishyamba aho kari gahishe.
Uwitabye Imana yitwa Evariste wo mu mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Rwinyana, mu Murenge wa Bweramana, aho yaguye ku ivuriro ry’Ibanze rya Rwinyana.
Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko ubwo nyakwigendera yari mu nzira ataha iwe, yahuye na mugenzi we akamutumira ngo bajye gusangira kanyanga yari yabonye ahantu, bagahita bajyana.
Umwe mu baturanyi yabwiye ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, ko ubwo uyu Evariste na mugenzi we banywaga iyo kanyanga, bageze hagati ikabagwa, nabi ndetse nyakwigendera we bigakomera, ari bwo bahitaga bamujyana ku Ivuriro rya Rwinyana, agahita agwayo.
Yagize ati “Amakuru mfite yatanzwe n’uwo basangiye iyo kanyanga barukije, yambwiye ko ari akajerekani k’amacupa 15 banyoye hagasigaramo nke.”
Ni mu gihe umuryango wa nyakwigendera wo uvuga ko atazize iki kinyobwa, ahubwo ko ashobora kuba yarashyiriwemo amarozi.
Umugore wa nyakwigendera bari babanje kujyana mu Isoko, yagize ati “Twari twavanye mu rugo akomeye, kandi n’izo nzoga bavuga yanyweye, yari asanzwe azinywa pe. Ahubwo njye ndakeka ko baba bamuvangiye.”
Urupfu rwa nyakwigendera, rwemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Mutabazi Patrick, wavuze ko icyo kinyobwa cya kanyanga nyakwigendera yasangiraga n’undi w’umusore, bari bakibonye mu ishyamba aho cyari gihishe.
Uyu muyobozi avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ari na ryo ritegerejweho kugaragaza icyahitanye nyakwigendera, ariko ko aka kanya hatahita hemezwa ko yazize iyo kanyanga.
Ati “Kubera ko nta kindi kintu kizwi yari asanzwe arwaye muri iyo minsi, habayeho kubihuza n’uko yaba azize kanyanga, ariko ntawabihamya 100%.’’
RADIOTV10