Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yavuze ko abarwanyi ba FDLR baherutse gushyikirizwa u Rwanda, bagaragaje ibimenyetso byisumbuyeho bishimangira imikoranire y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa DRC.
Ni mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yateranye kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025 i New York yagarukaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Nduhungihe yongeye kwibutsa ko “aya makimbirane ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ariko umutwaro wayo wikorejwe u Rwanda” ahubwo ko byose bishinze imizi ku miyoborere mibi ya Congo Kinshasa.
Umuzi w’aya makimbirane ushingiye ku gukomeza guha ibyicaro umutwe w’Abajenoside wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’abaturage ba Congo.
Ati “Birababaje kubona bamwe mu bo mu Muryango Mpuzamahanga bakomeje gucyerensa uyu mutwe. Bamwe mu baherutse gufatwa bo mu mutwe wa FDLR, bashyikirijwe u Rwanda barimo umwe mu bayobozi bakuru, bagaragaje ibimenyetso byisumbuyeho bishimangira uburyo Guverinoma ya DRC yinjiye FDLR mu gisirikare cy’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Kinshasa yabahaye intwaro, amafaranga ndetse n’urubuga rwo gukomerezamo ingengabitekerezo yabo ya Jenoside.”
Nanone kandi bakoreshwa mu mugambi w’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kurimbura Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, unafitanye isano n’ibibazo byatejwe n’abakoloni. Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abibasiwe ari abo mu Ntara za Kivu y’Epfo na Ituri.
Ati “Zimwe mu ngaruka z’iri rondabwoko, ibikorwa by’ibihohoterwa ndetse no gushaka kurimbura ubwoko bumwe muri DRC, ni ibihumbi n’ibihumbi by’impuzi ziri mu Rwanda, muri Uganda ndetse no mu bindi Bihugu byo mu Karere, bamaze imyaka myinshi mu nkambi z’impunzi badashobora gusubira iwabo.”
Yavuze ko ibibazo byose byazamuye impungenge ku mutekano w’u Rwanda, byatumye rukaza ingamba z’ubwirinzi kandi ko zizagumaho kugeza igihe cyose hazashyirwaho umurongo ufatika wo gutumwa u Rwanda rwizera ko ntakizaruhungabanyiriza umutekano giturutse muri DRC.
RADIOTV10