Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagarutswe ku bimenyetso byisumbuye by’imikorenire ya FDLR na FARDC byatanzwe n’abaherutse gushyikirizwa u Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hagarutswe ku bimenyetso byisumbuye by’imikorenire ya FDLR na FARDC byatanzwe n’abaherutse gushyikirizwa u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yavuze ko abarwanyi ba FDLR baherutse gushyikirizwa u Rwanda, bagaragaje ibimenyetso byisumbuyeho bishimangira imikoranire y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa DRC.

Ni mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yateranye kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025 i New York yagarukaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungihe yongeye kwibutsa ko “aya makimbirane ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ariko umutwaro wayo wikorejwe u Rwanda” ahubwo ko byose bishinze imizi ku miyoborere mibi ya Congo Kinshasa.

Umuzi w’aya makimbirane ushingiye ku gukomeza guha ibyicaro umutwe w’Abajenoside wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’abaturage ba Congo.

Ati “Birababaje kubona bamwe mu bo mu Muryango Mpuzamahanga bakomeje gucyerensa uyu mutwe. Bamwe mu baherutse gufatwa bo mu mutwe wa FDLR, bashyikirijwe u Rwanda barimo umwe mu bayobozi bakuru, bagaragaje ibimenyetso byisumbuyeho bishimangira uburyo Guverinoma ya DRC yinjiye FDLR mu gisirikare cy’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Kinshasa yabahaye intwaro, amafaranga ndetse n’urubuga rwo gukomerezamo ingengabitekerezo yabo ya Jenoside.”

Nanone kandi bakoreshwa mu mugambi w’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kurimbura Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, unafitanye isano n’ibibazo byatejwe n’abakoloni. Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abibasiwe ari abo mu Ntara za Kivu y’Epfo na Ituri.

Ati “Zimwe mu ngaruka z’iri rondabwoko, ibikorwa by’ibihohoterwa ndetse no gushaka kurimbura ubwoko bumwe muri DRC, ni ibihumbi n’ibihumbi by’impuzi ziri mu Rwanda, muri Uganda ndetse no mu bindi Bihugu byo mu Karere, bamaze imyaka myinshi mu nkambi z’impunzi badashobora gusubira iwabo.”

Yavuze ko ibibazo byose byazamuye impungenge ku mutekano w’u Rwanda, byatumye rukaza ingamba z’ubwirinzi kandi ko zizagumaho kugeza igihe cyose hazashyirwaho umurongo ufatika wo gutumwa u Rwanda rwizera ko ntakizaruhungabanyiriza umutekano giturutse muri DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 19 =

Previous Post

Nyuma yo gufatana kanyanga abarimo utaruzuza imyaka y’ubukure Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa

Next Post

Hafashwe icyemezo ku mukinnyi wo muri Kenya wavuzweho nk’ibiherutse kumvikana mu Rwanda

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo ku mukinnyi wo muri Kenya wavuzweho nk’ibiherutse kumvikana mu Rwanda

Hafashwe icyemezo ku mukinnyi wo muri Kenya wavuzweho nk’ibiherutse kumvikana mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.