Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yageneye ubutumwa abanyeshuri bagiye mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri n’ababyeyi babo, burimo kubasaba kuzasabana no kuzagira umwanya uhagije wo kuganira kugira ngo babigireho indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Bikubiye mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi mbere gato yuko abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri batangira ingendo ziberecyeza mu miryango yabo.
Minisitiri Joseph Nsengimana utangira ubutumwa bwe yageneye abanyeshuri, avuga ko “nifuza kugira icyo mbabwira”, yatangiye abashimira kuba baramaze amezi atatu biga.
Ati “Nkaba nibwira ko amasomo yagenze, kandi abenshi mwakoze neza. Abo bitagenze neza namwe ubutaha muzarusheho gukora neza, maze namwe mutsinde.”
Yakomeje agira ati “Ubu mugiye mu biruhuko, mbifurije urugendo rwiza mugana mu miryango yanyu mukumburanye. Ibiruhuko ni umwanya wo gusabana no kuganira n’ababyeyi ndetse mukabigiraho indagagaciro z’umuco wacu nk’Abanyarwanda.”
Iki kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kandi gihuriranye n’ibihe by’ingenzi Abanyarwanda binjiyemo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo icyumweru cy’icyunamo kizatangira tariki 07 Mata 2025.
Minisitiri Nsengimana yakomeje ubutumwa bwe yageneye abanyeshuri agira ati “Nubwo iki gihe kitwibutsa amateka yacu mabi, kinatwibutsa ubutwari n’ubwitange bw’abasore n’inkumi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo rero muzibuke muniyubaka.”
Yaboneyeho kandi kugenera ubutumwa ababyeyi, agira ati “Turabasaba guha abana banyu umwanya mukabatega amatwi, mukabahwitura aho bikenewe, ndetse mukabaha inama n’impanuro.”
Yanaboneyeho gusaba ababyeyi ko igihe iki kiruhuko kizaba gihumuje, bagomba kuzohereza abana babo ku mashuri ku gihe kugira ngo bizanorohereze inzego zizabafasha mu bikorwa by’ingendo zibasubiza ku bigo bigaho.
Minisitiri Nsengimana yanageneye ubutumwa abarimu, abashimira akazi bakora ko kurerera u Rwanda, abibutsa ko nubwo na bo bagiye mu kiruhuko, ariko bagomba no kuzitabira amahugurwa agiteganyijwemo yo kubafasha kongera ubumenyi.
Abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bigaho, baratangira gusubira mu miryango yabo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, aho iyi gahunda itangirira ku bana biga mu bigo byo mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali; Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Kuri uyu munsi kandi, harataha abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ngororeo mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Majyaruguru no mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
RADIOTV10