Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyeshuri bagiye mu kiruhuko, ababyeyi n’abarimu bo mu Rwanda bagenewe ubutumwa

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in MU RWANDA
0
Abanyeshuri bagiye mu kiruhuko, ababyeyi n’abarimu bo mu Rwanda bagenewe ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yageneye ubutumwa abanyeshuri bagiye mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri n’ababyeyi babo, burimo kubasaba kuzasabana no kuzagira umwanya uhagije wo kuganira kugira ngo babigireho indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Bikubiye mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi mbere gato yuko abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri batangira ingendo ziberecyeza mu miryango yabo.

Minisitiri Joseph Nsengimana utangira ubutumwa bwe yageneye abanyeshuri, avuga ko “nifuza kugira icyo mbabwira”, yatangiye abashimira kuba baramaze amezi atatu biga.

Ati “Nkaba nibwira ko amasomo yagenze, kandi abenshi mwakoze neza. Abo bitagenze neza namwe ubutaha muzarusheho gukora neza, maze namwe mutsinde.”

Yakomeje agira ati “Ubu mugiye mu biruhuko, mbifurije urugendo rwiza mugana mu miryango yanyu mukumburanye. Ibiruhuko ni umwanya wo gusabana no kuganira n’ababyeyi ndetse mukabigiraho indagagaciro z’umuco wacu nk’Abanyarwanda.”

Iki kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kandi gihuriranye n’ibihe by’ingenzi Abanyarwanda binjiyemo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo icyumweru cy’icyunamo kizatangira tariki 07 Mata 2025.

Minisitiri Nsengimana yakomeje ubutumwa bwe yageneye abanyeshuri agira ati “Nubwo iki gihe kitwibutsa amateka yacu mabi, kinatwibutsa ubutwari n’ubwitange bw’abasore n’inkumi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo rero muzibuke muniyubaka.”

Yaboneyeho kandi kugenera ubutumwa ababyeyi, agira ati “Turabasaba guha abana banyu umwanya mukabatega amatwi, mukabahwitura aho bikenewe, ndetse mukabaha inama n’impanuro.”

Yanaboneyeho gusaba ababyeyi ko igihe iki kiruhuko kizaba gihumuje, bagomba kuzohereza abana babo ku mashuri ku gihe kugira ngo bizanorohereze inzego zizabafasha mu bikorwa by’ingendo zibasubiza ku bigo bigaho.

Minisitiri Nsengimana yanageneye ubutumwa abarimu, abashimira akazi bakora ko kurerera u Rwanda, abibutsa ko nubwo na bo bagiye mu kiruhuko, ariko bagomba no kuzitabira amahugurwa agiteganyijwemo yo kubafasha kongera ubumenyi.

Abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bigaho, baratangira gusubira mu miryango yabo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, aho iyi gahunda itangirira ku bana biga mu bigo byo mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali; Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Kuri uyu munsi kandi, harataha abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ngororeo mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Majyaruguru no mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye imurika ry’ibikoresho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare muri Brazil

Next Post

AFC/M23 yagaragaje uko i Goma byifashe nyuma y’amezi abiri ibohowe

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa bamwe mu basore biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri bagiye...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

AFC/M23 yagaragaje uko i Goma byifashe nyuma y’amezi abiri ibohowe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.